Gucika FDLR bagatahuka ngo ni ihurizo
Bamwe mu baahutse bavuye mu mashyamba ya Congo bavuga ko gutoroka FDLR bashaka gutahuka bisaba gutekereza cyane kuko utigengesereye wahasiga ubuzima.
Bamwe mu Banyarwanda 58 batahutse kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2016, basobanura ko mu mashyamba hakiri imbaga y’Abanyarwanda babuze uko batahuka, kubera gutinya ko FDLR yabavutsa ubuzima kuko bahora babasaba kutabasiga bonyine.

Munyemana Damascene umwe mubatahutse yavuze ko kugira ngo bacike bene wabo ba FDLR bakoreshaga ubwenge kandi ubikozwe akabizira.
Yagize ati “Baba babona ko bagiye gusigara bonyine si umuntu wese wabitinyuka mu mashyamba haracyariye abantu benshi babuze uko batahuka.”
Nyiradende Liberatha we avuga ko kuba baracitse FDLR we sobanura ko igihe uwo wahereye ubizeza ibitangaza ko uzabacyura, ngo basanga ari ibinyoma kuko abenshi bamaze kwiheba bityo benshi bakaba basanga Politiki yabo bakina ntacyo izabagezaho.
Ati “Nkurikije ukuntu batubwiraga ngo mu Rwanda ntamutekano nukuntu twahabonye bakongera bakatubwira ko bari hafi kuducyura igihe babihereye iyo baza kuba bafite imbaraga baba barabikoze politikiyabo ntacyo imaze.”
Aba banyarwanda bose barakangurira bagenzi babo bari mu mashyamba gushakisha uburyo bwose bagacika FDLR kuko ntacyo izabamarira.
Imiryango 18 igizwe n’abantu 58 nibo batahutse abenshi bakaba bavuye Fizi, Rucuro na Nyangezi. Abo bose bahawe ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikoresho byo murugo n’ibiryo bizabatunga mugihe cy’amezi atatu.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
byababyizabosebatahutsebakazaiwacu