Guca imodoka mu bice bimwe by’umujyi byatangiye kubahirizwa - AMAFOTO

Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhindura bimwe mu bice by’imihanda igize Kigali iy’abanyamaguru gusa.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015, yakozwe mu rwego rwo kugira umujyi wa Kigali umujyi utangiza ikirere binyuze mu guharira abanyamaguru igice kimwe cyakoreshwaga n’imodoka.

Dore amwe mu mafoto y’uko byari byifashe:

Gahunda yo kugira umujyi wa Kigali rwagati utarangwamo imodoka yatangijwe ku mugaragaro.
Gahunda yo kugira umujyi wa Kigali rwagati utarangwamo imodoka yatangijwe ku mugaragaro.
Uyu muhanda uri hafi y'ibiro bishya by'umujyi wa Kigali wari umenyereweho kugira imodoka nyinshi zihahagarara ziegereje abagenzi ariko ubu habaye ah'abanyamaguru gusa.
Uyu muhanda uri hafi y’ibiro bishya by’umujyi wa Kigali wari umenyereweho kugira imodoka nyinshi zihahagarara ziegereje abagenzi ariko ubu habaye ah’abanyamaguru gusa.
Gahunda zari zisanzwe zikorerwa muri aka gace nk'amabanki zo zakomeje gahunda zazo nk'ibisanzwe.
Gahunda zari zisanzwe zikorerwa muri aka gace nk’amabanki zo zakomeje gahunda zazo nk’ibisanzwe.
Gusa bamwe mu bafite ubucuruzi bukorera muri aka gace nabo bagenda muri aka gace bagaragaje impungenge z'uko abakiliya bashobora kuzagabanuka.
Gusa bamwe mu bafite ubucuruzi bukorera muri aka gace nabo bagenda muri aka gace bagaragaje impungenge z’uko abakiliya bashobora kuzagabanuka.
Abo bagenzi kuba bashoboye kugenda mu muhanda batikanga babifashe nk'amateka akomeye mu bwisanzure bw'umunyamaguru mu mujyi wa Kigali.
Abo bagenzi kuba bashoboye kugenda mu muhanda batikanga babifashe nk’amateka akomeye mu bwisanzure bw’umunyamaguru mu mujyi wa Kigali.
Hari abahisemo kwiyicarira ku nkengero z'umuhanda bakora akazi kabo kuko batikanga imodoka zabahungabanya.
Hari abahisemo kwiyicarira ku nkengero z’umuhanda bakora akazi kabo kuko batikanga imodoka zabahungabanya.
Umutuzo ni kimwe mu biri kurangwa muri aka gace kari kamenyereweho urujya n'uruza rw'imodoka.
Umutuzo ni kimwe mu biri kurangwa muri aka gace kari kamenyereweho urujya n’uruza rw’imodoka.
Abantu baangiye kwisanzura muri uyu muhanda no mu nkengero zawo.
Abantu baangiye kwisanzura muri uyu muhanda no mu nkengero zawo.
Uyu yavugiraga kuri telefone atikanga ko imodoka yamutungura ikamugonga.
Uyu yavugiraga kuri telefone atikanga ko imodoka yamutungura ikamugonga.
Polisi niyo iri gufasha abantu yaba abanyamaguru cyangwa abafite imodoka zabo kubamenyereza iyi gahunda nshya.
Polisi niyo iri gufasha abantu yaba abanyamaguru cyangwa abafite imodoka zabo kubamenyereza iyi gahunda nshya.
Polisi yo iri mu gikorwa cyo kuyobora ibinyabiziga mu byerekezo bishya.
Polisi yo iri mu gikorwa cyo kuyobora ibinyabiziga mu byerekezo bishya.
Kubera kutamenyera ibyerekezo bishya hari abari guhagarara ku byapa bitemewe guhagararwaho.
Kubera kutamenyera ibyerekezo bishya hari abari guhagarara ku byapa bitemewe guhagararwaho.
Umuhanda ugana kuri iri soko rishya naho hari gahunda ko ari wo uzakurikiraho mu kugirwa uw'abanyamaguru gusa.
Umuhanda ugana kuri iri soko rishya naho hari gahunda ko ari wo uzakurikiraho mu kugirwa uw’abanyamaguru gusa.
Imodoka ntizemerewe kurenga kuri uwo mu Polisi zigana mu mujyi rwahati uhereye ahazwi nko kuri Ecole Belge.
Imodoka ntizemerewe kurenga kuri uwo mu Polisi zigana mu mujyi rwahati uhereye ahazwi nko kuri Ecole Belge.
Akazi ko gusukura ibikorwa remezo bigize umujyi wa Kigali nako kakomeje nk'ibisanzwe.
Akazi ko gusukura ibikorwa remezo bigize umujyi wa Kigali nako kakomeje nk’ibisanzwe.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yari yaje kureba uko iyi gahunda yatangijwe mu mujyi rwagati yifashe.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yari yaje kureba uko iyi gahunda yatangijwe mu mujyi rwagati yifashe.
Umupolisi wo mu muhanda ari kuyobora bimwe mu binyabiziga mu gihe iyi gahunda itangiye kumenyerezwa.
Umupolisi wo mu muhanda ari kuyobora bimwe mu binyabiziga mu gihe iyi gahunda itangiye kumenyerezwa.
Uko igishushanyo cyo guharira umuhanda abagenzi muri Kigali kifashe.
Uko igishushanyo cyo guharira umuhanda abagenzi muri Kigali kifashe.

Uko hari hameze mbere y’uko iyi gahunda itangira:

Mbere y'uko iyi gahunda wasangaga ku nkengero z'imihanda haparitse amamodoka atari make.
Mbere y’uko iyi gahunda wasangaga ku nkengero z’imihanda haparitse amamodoka atari make.
Imodoka nyinshi ni gutyo zabaga ziparitse ku nkengero z'umuhanda uva kuri BK ugana kuri Ecole Belge.
Imodoka nyinshi ni gutyo zabaga ziparitse ku nkengero z’umuhanda uva kuri BK ugana kuri Ecole Belge.
Imodoka n'abagenzi byabaga ari urujya n'uruza.
Imodoka n’abagenzi byabaga ari urujya n’uruza.
Aka gace ni kamwe mu kabereye ijisho ku kanyuramo mu masaha y'umugoroba.
Aka gace ni kamwe mu kabereye ijisho ku kanyuramo mu masaha y’umugoroba.

Daniel Sabiti

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Aha hantu kuhagenda biraryoshye utarahagera anyaruke; gusa kugirango hamere neza kurushaho abacuruza bahanyarukire vuba vuba

Kalimunda yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

yemwe yemwe kigali ujya mumuhanda rwa gati uka googlelinga!!!

kabila yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

ngewe numiwe pe, ndayisaba arashaka kudusubiza mu bukene ahubwo nigute abacuruzi bazapakurura ibicuruzwa byabo? harya ngo nisayine zaninjoro kugeza sa kumi nimwe, yewe ndabona tugiye gufata icumbi ku mazu yubucuruzi, abitekerezeho nanone ibyo yakoze ni ntacyo bifasha abanyarwanda

byumvuhore yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Kabisa genda Kigali wakataje mu bwiza...ahubwo bari baratize kuko mu bindi bihugu by’ibrayi, mumijyi rwagati haba hagendwamo abanyamaguru, ibyo bikagaragaza ko Reta iba itekereza guha agaciro abajene, abana, ibimuga, abakecuru , abasaza, abifotoza......kuko bose baba bakeneye kugera mumujyi

Sam Soza yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza cyane pe kd rwose banagire vuba uriya muhanda wo kuri City plazza no ku isoko nawo babikore kuko ubangamira abanyamaguru cyane. murakoze

Kagoyire yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Njye ndabona baritaye kuri côté ya bagenda n’amaguru gusa , mais aba curizi bo ntibizabagwa Neza , clientèle izagabunuka kuko hari uwazaga kugura ibintu byinshi atabasha kwi korera ku mu twe we bigatuma azana imodoka yo kubitwara , urumva ko uwo atazongera kuza kugura aho imodoka itagera , ibyo bizagira impact négatif kuri business , ahubwo bakagobye gushyira ho tortoire iri assez large pour les piétons , kuko njye mbona no mubihugu byamaze kuba développé batabuza imodoka gukora cilculation kuko biri mubituma umugi uba umugi .

Phil yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Utaraye ageze hariya hantu bakuye imodoka anyarukireyo arebe kuhagenda biraryoshye peeee

Utamiliza yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

gahunda zose zisukura uyu mujyi zikawugira nziza zubahirizwe, ntimureba ko umujyi wacu wabaye mwiza kurushaho

Bora yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Kugendera mumuhanda nk’imodoka? Ibi byo ni ibiki? Abantu ni ukujya mubakangurira kunyura mumuhanda naho ubundi haraza kumeramo ibyatsi

camellia yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Nonese abantu tumara iminsi tutaje mu mugi nibazajya batwakira?

Gakuba yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ntago byoroshye nimuhite mudushakira uburenganzira tuze k’umuhanda ducuruze ndumva twageze i Burayi

Muzungu yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka