Great Family Wihogora irasaba Abanyarwanda kutirengagiza akababaro abarokotse bagifite

Abagize umuryango Great Family Wihogora watangijwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 barasaba Abanyarwanda kimwe n’abandi bazi ibyabereye muri iki gihugu guhora bazirikana ububabare iyi Jenoside yasigiye benshi mu Banyarwanda.

Ibi uyu muryango ubitangaje mu gihe uri gutegura igikorwa wise “Tubegere” igiye gukora ku nshuro yabo ya gatanu aho ufasha bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye kandi basigaranye ibikomere bya Jenoside mu rwego rwo kutabirengagiza no gukomeza kwerekana ubukana iyi Jenoside yari ifite.

Umwe mu bagize Great Family Wihogora, Ndagijimana Tumaini, avuga ko ari byiza ko Abanyarwanda bajya bahaguruka bagasura bamwe mu barokotse Jenoside bagafata umwanya uhagije bakumva amateka n’ubuhamya bw’ibyo baciyemo muri Jenoside kugirango bamenye neza ubukana Jenoside yari ifite.

Ibi ngo biramutse bikozwe byafasha Abanyarwanda bamwe na bamwe bapfobya Jenoside gusubiza amaso inyuma bakabona ko bibeshye. Ibi kandi babona bitakorwa n’Abanyarwanda gusa ko ahubwo n’abanyamahanga baje mu Rwanda byaba byiza bagejejwe kuri bamwe mu barokotse bakabaha ubuhamya bw’ibyo baciyemo kugirango bibahe isomo.

Uru rubyiruko rurateganya gusura abapfakazi barokotse Jenoside b’i Ndera mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kuganira nabo abadasobanukiwe ibyabaye mu Rwanda babashe kuhava bumvise bumwe mu buhamya bw’abarokotse ndetse babashe gufasha aba bapfakazi gukomeza kubaho.

Abagize Great Family Wihogora basura urwibitso rwa Gisozi.
Abagize Great Family Wihogora basura urwibitso rwa Gisozi.

Ndagijimana avuga ko bamaze kwitegura kujya gutangiza iki gikorwa kizatangira kuri icyi cyumweru tariki 14/07/2013. Abazitabira iyi Tubegere bazahagurukira mu mujyi wa Kigali kuri Ste Famille isaa Saba zuzuye berekeza i Ndera.

Yagize ati: “Tumaze guhuza imbaraga zacu nk’urubyiruko kandi turakomeje no gukangurira abandi bagira neza kuza kudufasha muri Tubegere ya 5 aho tuzasabana n’aba babyeyi bakatubwira byinshi baciyemo ndetse n’aho bageze magingo aya kuko niho buri umuntu amenyera aho tugeze twiyubaka nk’Abanyarwanda”.

Iki gikorwa kiswe “Tubegere” kimaze gukorwa ahantu hatandukanye mu gihugu nko mu karere ka Kamonyi, aka Shyorongi, ndetse no Ku Muyumbu ho mu karere ka Gasabo.

Umuryango Great Family Wihogora wavukiye mu ishuri rya College Adventist de Gitwe mu mwaka wa 2009 maze ugenda wagukira ahanini mu mujyi wa Kigali.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndashimira abantu bavuye Tanzania,bakemera ubuzima by’uRwanda kandi bakiha agaciro.

kansiime janet yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Turabashigikiye cyane turikumwe dimanche

peter yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

ntakuntu twabona contact se zanyu hakiri mbere, tubarinyuma tuzifatanya namwe murabantu babagabo

nana yanditse ku itariki ya: 12-07-2013  →  Musubize

rwose nejejwe no kubona uburyo urubyiruko ruri gushyira imbaraga muri gahunda yo gufasha abasizwe iheruheru na jenocide ndetse no gushaka kumenya neza amateka bityo bidutere kureba ejo hazaza hazira jenocide ukundi. twiyubakira urwanda rwacu mumahoro,ubwumvikane nu munezero abo ba jeunes rwose tuzaza kwifatanya na bo dimanche IMANA ikomeze kubakomezamo umutima mwiza wo gutekereza nabandi

umutoni cari yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka