Goma: Imyigaragambyo yatumye Abanyarwanda batajya ku kazi no ku mashuri
Abanyarwanda basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma baravuga ko ubu imikorere itameze neza kubera imyigaragambyo imaze iminsi ine ibera muri uyu mujyi mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 22/01/2015 ikaba yongeye kubura, aho bivugwa ko abantu batatu bashobora kuba bahasize ubuzima.
Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma bavuga ko abanyeshuri aribo biganje mu myigaragambyo bagenda batera amabuye.
Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi abigaragambya bahageze ariko bafite umutuzo mu gihe mu mujyi babanje gutera amabuye abapolisi nabo bakabarasaho imyuka iryana mu maso, babashwiragiza mu mujyi kubera ibikorwa byo gutwika amapine no kwangiza.
Abigaragambya bavuga ko hagomba gusubizwaho interineti yahagaze kuva imyigaragambyo yatangira hamwe n’ubutumwa bugufi kuri telefoni zigendanwa. Ikindi basaba ni uko abantu 28 bafashwe n’inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma kubera imyigaragambyo no kutavuga rumwe na leta barekurwa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, abaturage benshi batuye mu mujyi wa Gisenyi bari batinye kwambuka bajya Kongo abandi bari bagiyeyo barimo gutaha bihuse kubera gutinya guhohoterwa.
Abasanzwe bacururiza ku dutaro bavuganye na Kigali today bavuga ko n’abajura bari kwivanga n’abigaragambya bakambura abantu ndetse bagakora ibikorwa by’urugomo.
Mukandinda, umukobwa ucururiza ku gataro i Goma, aganira na Kigali today, yavuze ko hari aho yageze abona bateye umuntu icyuma mu kaboko ahitamo kwigarukira mu Rwanda.
Umunyekongo wigisha mu Rwanda wanze ko amazina ye atangazwa avuga ko ibiri kubera Goma bibabaje kuko imyigaragambyo yahagaritse ubuzima.
Ati “urebye ubuzima bwabaye bubi, kubera imyigaragambyo amazu y’ubucuruzi yafunze, abantu baratinya gusohoka, abafite ibiro bakoreramo ntibabijyamo kubera gutinya ibikorwa by’ihohoterwa, nanjye ubu nigarukiye mu Rwanda kandi amashuri ataratangira”.

Imyigaragambyo iri kubera Goma ikomeje no kubera mu bice bitandukanye bya Kongo ihereye Kinshasa aho imibare y’abakomereka n’ababura ubuzima ikomeje kwiyongera. Abigaragambya ntibashaka ko itegeko rigomba gutorwa kuwa kane tariki ya 22/01/2015 rivuga ko mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu habanza kuba ibarura ry’abaturage ritorwa.
Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iri tegeko rishaka kongerera Perezika Kabila igihe cyo kuguma ku butegetsi kuko n’intumwa za rubanda, umutwe wa Sena igihe cyazo cyarangiye kandi zikaba bakiri gukora, ndetse n’abayobozi b’intara nabo bagombye kuba barasimbuwe ariko bakaba bakiri ku mirimo.
Goma, Bukavu, Beni n’ahandi abanyeshuri n’urubyiruko nibo benshi bitabira imyigaragambyo. Mu mujyi wa Goma urubyiruko rukaba rwarakajwe no gukurirwaho interineti n’ubutumwa bugufi kuri telefoni zigendanwa.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma buvuga ko abatawe muri yombi bagomba kubazwa ibyaha byo guhungabanya umutekano no kwangiza, cyakora abari mu myigaragambyo bavuga ko badashobora kuyihagarika.
I Bukavu naho abatishimiye ubuyobozi bwa Kabira bateje impagarara
Mu gitondo cyo kuwa 22/01/2015, serivisi zose zahagaze mu mujyi wa Bukavu. Bimwe mu byafunze bitari gukora ni ibiro by’inzego za Leta n’iz’abikorera, nta munyeshuri n’umwe wigeze wiga, ibinyabiziga ntibyakoze nk’uko bisanzwe, yewe n’abaturage bamwe na bamwe batinye kuva aho batuye ngo babe batembera nk’uko bisanzwe.
Ibyo kandi bigaragazwa n’urujya n’uruza rw’abambukiranya imipaka mu buryo bw’imihahiranire usanga abantu ari imbarwa ugereranyije n’abari basanzwe bambuka.
Ubusanzwe ku ruhande rw’umupaka w’u Rwanda wasangaga isaha ku isaha hatonze umurongo w’abantu bari kuzurisha ibyangombwa bambukiranya imipaka bajya muri Kongo, ariko ubwo umunyamakuru wa Kigali today yahageraga ahagana saa yine za mugitondo tariki ya 22/01/2015 yasanze abantu buzurisha ibyangombwa ari mbarwa baza urusorongo.

Amakuru Kigali today ikesha bamwe mu baturage bavuye i Bukavu avuga ko umwuka waho utameze neza kuko ngo amaduka yose akinze, abanyarwanda bajya guhahira i Bukavu nabo babaye bake cyane bitewe n’uko ibyo bajya gushakayo batabona aho babihahira kubera ko amaduka yose yafunze imiryango.
Bamwe mu banyeshuri biga i Bukavu bavuye mu Rwanda barimo Rugira na Nyirantabara Ange bavuga ko bageze ku bigo bigaho bagasanga nta n’inyoni itamba, cyakora ngo bahuye n’umuyobozi w’ikigo bigaho ababwira ko bagomba kwihangana nibura iminsi 2 kugira ngo barebe ko umwuka uhari watuza kuko ngo insoresore zaho ziri kwitegura imyigaragambyo ikomeye kubera ko batifuza ubuyobozi bwa Kabira Kabange bitewe n’uko ngo nta kintu yigeze abamarira.
Kuba ngo barumvise ko ashaka guhindura itegeko nshinga ngo ntibabyishimiye na gato ari nayo mpamvu bari kwitegura imyigaragambyo ikaze ku buryo ngo ishobora gutangira uyu munsi ku wa 22/01/2014, kuko ngo hari abamotari bari aho bita Kadutu bamaze kurunda amabuye menshi yo kurwana n’abashigikiye ubuyobozi bwa Kabira barimo abapolisi.

Kuwa gatatu tariki ya 21/01/2015, abanyekongo biriwe bahahira mu Rwanda ari benshi nk’uko ubusanzwe iyo biteguye ibihe by’umutekano muke iwabo ariko bigenda, kugira ngo bajye guhunika ibyo bazaba barya muri icyo gihe.
Umuyobozi w’umujyi wa Bukavu, Philemon Mulolo ngo yazindutse asaba abakozi kwitabira akazi nk’ibisanzwe ariko nyamara ngo bagize ubwoba bigumira mu mazu yabo. Ni mu gihe sosiyete sivile yo yari yavuze ko nta muntu n’umwe ugomba gukora ari nabyo byabaye.
Sylidio Sebuharara & Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubutegetsi bwo muri Afrika ubanza buryoha kurusha ahandi da! Uretse Mandela muri Africa yepfo , ahandi mbona bigorana kurekura. Kandi iyo wigendeye neza mbona ukomeza kwiberaho neza, ukaba umujyanama, w’abagusimbuye, kdi ugakomeza kubahwa.