Gitifu wa Nyarugenge n’ushinzwe VUP batawe muri yombi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa (gitifu) w’Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera n’ushinzwe VUP, batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza amafaranga agenewe abatishoboye.
Polisi y’u Rwanda ntiragira byinshi ivuga ku ifata ryabo ariko ngo harimo gukorwa iperereza, ibirivamo bigatangazwa mu gihe kidatinze.

Umukozi w’Umurenge wa Nyarugenge utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko gitifu Nsengiyumva Charles yatawe muri yombi ku wa Gatandatu, tariki 26 Werurwe, naho ushinzwe VUP, Nyecumi Jean Baptiste we akaba yaratawe muri yombi tariki 25 Werurwe 2016. Bombi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.
Agira ati “Barakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe abatishoboye yo muri VUP (Vision Umurenge Program), aho bakekwa kuba baragiye bakora amatsinda ya baringa ndetse no gukoresha impapuro mpimbano maze bakanyereza ayo amafaranga.”
Ibi byaha, bakekwaho kuba barabikoze hagati y’umwaka wa 2012 na 2014. Cyakora, iperereza ry’ibanze ngo riracyakomeje mbere y’uko bashyikirizwa inkiko.
Aba bayobozi bafunzwe nyuma y’aho uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Muyengeza Jean de Dieu n’ushinzwe VUP mu Murenge wa Kamabuye, na bo bafunzwe bashinjwa kunyereza amafaranga y’abatishoboye.
Abo baje kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhuha ariko bakaba bakurikiranwa bari hanze.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
amakuru atangirwe kugihe nabandi bumvireho
ntanarimwe umuyobozi azitwaza title ye ngo akore amakosa turebera gutanga amakuru nkayo ningombwa hakiri kare nabandi bumvireho
hhhhhhh. Baragowe
hhhhhhh. Baragowe
Ni fresh se