Gitifu w’akagari n’aborozi batatu bafunzwe bakekwaho ruswa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibirizi, mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, Uzarama Anastase n’abandi borozi batatu bafunzwe bakekwaho ruswa.
Batawe muri yombi tariki 2 Gashyantare 2016, bivugwa ko Uzarama yahaye abo borozi uko ari batatu ubutaka, yarangiza akababwira ko yabavuganiye na bo bakamuha amafaranga.

Ubutaka yabahaye ni ubwari bwarasigiwe inka zishotse ku iriba rusange rya Leta (Valley dam), maze buri wese muri abo yabuhaye yemererwa kwimura imbago ageza mu butaka bwa Leta inka zikukiramo.
Aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, Uzarama ahakana icyaha akavuga ko ari umwanzuro w’Inama Njyanama y’Umurenge, atari we bikwiye kubazwa kandi nta muturage yatse amafaranga.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko uyu muyobozi akekwaho kwaka indonke naho aborozi bagakekwaho gutanga ruswa.
Ati “Gitifu yatanze ubutaka bwa Leta arangije yaka abo abuhaye indonke, aborozi na bo bamuhaye amafaranga tubakurikiranyeho ruswa.”
IP Kayigi avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi babyihishe inyuma kuko hakiri abakekwa. Yongeraho ko gutanga ubutaka inka zakukiragamo ngo byagize ingaruka, kuko hari bamwe mu borozi babuze uko bashora inka zabo.
Ikindi ngo ni uko hari na koperative y’abagore yambuwe aho yari yaratijwe ubutaka buhabwa aborozi kuko batanze amafaranga ku muyobozi.
Ohereza igitekerezo
|