Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, rwafunguye by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles, ukurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe abatishoboye, agakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Uru rukiko kandi rwategetse ko Nyecumi Jean Baptiste ushinzwe VUP (Vision Umurenge Program) muri uwo murenge akaba anareganwa na Gitifu Nsengiyumva, we afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles ari kumwe n'abatishoboye bafashwa na VUP.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles ari kumwe n’abatishoboye bafashwa na VUP.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Mata 2016, Urukiko rwavuze ko rwasanze nta cyatuma uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera afungwa kuko ibyaha akekwaho gukora nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yabikoze.

Ikindi ngo niyo yafungurwa, ntiyasibanganya ibimenyetso cyangwa ngo abangamire iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles n’ushinzwe VUP muri uwo murenge Nyecumi Jean Baptiste, baratawe muri yombi ku matariki ya 25 na 26 Werurwe, 2016 bakekwaho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 49Frw yari agenewe abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Nyarugenge bafashwa muri gahunda ya VUP.

Ibitekerezo   ( 2 )

nazekuko ntaho yajya mugihe ipereza ritarangira twamwicungira abaturage

Ndahiriwe Afazar yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Tywasabaga ko yaza akishyura umwenda wa assurance auto yaytwambuye muri primelife mercifully

Cast yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka