Gitifu w’Akarere ka Nyanza yeguye ku mirimo ye
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John Herbert yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.
Ir Rucweri Hormisdas, umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yemereye Kigali Today ko inkuru ivuga ko Kayijuka yashyikirije ibaruwa inama Njyanama y’Akarere isaba ubwegure bwe mu mirimo ari ukuri.

Andi makuru Kigali Today yari ifite ni uko iyo baruwa isaba uko kwegura yasuzumwe n’inama y’abaperezida b’amakomisiyo agize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ku ya 27 Ugushyingo 2015.
Uyu muyobozi abazwa niba mu byo iyi nama yizeho harimo n’iyo baruwa ya Kayijuka yanditse asaba kwegura nabyo ntiyazuyaje mu gusubiza ko yizweho.
Yagize ati “Inama y’abaperezida muri komisiyo y’inama Njyanama yateranye yemeza mu buryo bw’agateganyo kuri ubwo bwegure bwe ariko nyuma nibwo bizemezwa mu buryo bwa burundu inama njyanama yaguye yateranye”.
Habimana Kayijuka John Herbert wanditse asaba kwegura ku kazi ku mpamvu ze bwite ndetse akanabyemererwa mu buryo bw’agateganyo ubu akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kunyereza Miliyoni 58 zibwe Akarere ka Nyanza.
Bivugwa ko byakozwe n’umukozi wari ushinzwe imari witwa Nsabihoraho Jean Damascene watorotse ubutabera.
Uyu Kayijuka wasigaye akurikiranweho ubufatanyacyaha muri icyo cyaha, urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri gereza ya Huye mu gihe iperereza rigikomeje ariko nyuma y’iminsi 5 iki cyemezo yaje kukijuririra arekurwa by’agateganyo n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ku wa 23 Ugushyingo 2015.
Kayijuka akurikiranwaho icyo cyaha ari hanze ya gereza ariko hari ibyo ategetswe kubahiriza birimo nko kutajya kure y’aho urukiko rwamurekuye by’agateganyo rwamutegetse kugeza igihe urubanza ruzacibwa.
Gitifu w’Akarere ka Nyanza kuva akemererwa n’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza irekurwa by’agateganyo ntabwo yongeye kugaragara mu kazi nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko atabwa muri yombi.
Jean Pierre TWIZEYEYEZU
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
nuburenganzira bwe busesuye
UBWO HARI IMPAMVU YABITEYE
NAKURIKIRANWE ARIKO HABEHO NUBUSHISHOZI BUKOMEYE, KUBANDI BAYOBOZI BAKORANA. KUKO HARIGIHE YABA ABAYE IMBARUTSO NO KUBANDI, SO BAREBE NIBA ARIWEWENYINE!!!!!!!!!!!!
NAKURIKIRANWE ARIKO HABEHO NUBUSHISHOZI BUKOMEYE, KUBANDI BAYOBOZI BAKORANA. KUKO HARIGIHE YABA ABAYE IMBARUTSO NO KUBANDI, SO BAREBE NIBA ARIWEWENYINE!!!!!!!!!!!!
Gukorera i Gihugu bisaba ubunyangamugayo .
Umukozi wahawe inshingano zo ku reberera abaturage
bikagaragara ko nta bunyangamugayo afite .Aba yatatiye igihango.Uwo ntamwanya
aba agifite ,ukwegura kwe gufite ishingiro.Ubutabera bukomerezeho tubutezeho byinshi kandi turabwizera cyane.
Akomeze akurikiranwe ni bimuhama azabiryozwe.kugirango hacike umuco wo kudahana ba rusahurira mu nduru bamunga igihugu.
birababaje
birababaje
Yeguye Ku mpamvu ze bwite cg yehuye kuko yanyereje ibya leta?
Kugeza ubu birababaje kuba abantu bakora mu mafaranga ya leta bagikomeje kuyanyereza kandi bagatoroka igihugu. Ni akurikranwe kugeza izo millioni zigarutse mu gihugu kuko niwe wari umushinzwe mu nshingano ze. Murakoze