Gitifu afunzwe akekwaho gushaka gusambanya umugore w’umuturanyi we

Butera Antoine Gitifu w’akagari ka Rwasero mu murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, afunzwe akekwaho gushaka gusambanya umugore w’umuturanyi we.

Munanira Edouard, umugabo w’uyu umugore avuga ko mu ijoro rya Noheli yasohotse atabaye, nyuma yo kumva induru mu mudugudu bavuga ko ari Gitifu wari wateje urusaku akomangira abaturage.

Uyu ni Munanira Edouard ushinja Gitifu Butera gushaka gusambanya umugore we.
Uyu ni Munanira Edouard ushinja Gitifu Butera gushaka gusambanya umugore we.

Mu kugaruka mu rugo ngo yasanze Gitifu yinjiranye umugore we agera naho amusanga ku gitanda.

Agira ati “Kuberako nari nsohotse ntabaye nagiye ntakinze mu kwinjira nsanga Gitifu Butera ku buriri yiyegamije umugore wanjye amufashe inyuma ku mabuno, nahise ndwana nawe umugore ahungisha ibyuma byari munzu abaturanyi baratabara nibo badukijije.”

Avuga ko atarenganya umugore we kuko asanzwe amuzi ko atakora ubusambanyi na n’ubu bakaba babanye neza.

Gitifu Butera ufungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe avuga ko ari akagambane yagiriwe, kuko biriwe basangira mu gutaha Munanira amusaba ko banyurana mu rugo.

Avuga ko bageze yo ariho bamufungiranye, bamubwira ko abaha ibihumbi 100Frw bakamufungurira abyanze bahita barwana.

Nsanzabarungu Samuel umuturanyi wa Munanira, avuga ko batabaye bagasanga intambara yarose Munanira avuga ko asanze Gitifu ku gitanda n’umugore we barabakiza bahuruza umuyobozi w’Umurenge.

Akongeraho ko Gitifu asanganwe ingeso yo gushaka gufata ku ngufu abagore b’abandi, kuko na mbere yo kujya kwa Munanira yari amaze kunyura kungo enye abakomangira bamuvugiriza induru.

Hari abandi baturage bavuga ko Gitifu ashobora kuba arengana kuko yari asanganwe amakimbirane na Munanira.

Utashatse kwivuga izina yabwiye Kigalitoday ko icyo azi kuri Gitifu ari ugukunda agatama, ariko ngo ubundi asanze ayobora neza ngo bakaba bamuziza ko akemura amakimbirane atabereye agatungira na Polisi agatoki abahungabanya umutekano.

Bihoyiki Leonard umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe avuga ko yatabajwe n’abaturage mu guhosha amakimbirane acyura Gitifu, ibindi babiharira Police.

Azanga Gitifu ashobora kuba yarabitewe n’inzoga, kuko asanzwe amuziho kunywa akarenza urugero ntamenye kwitwararika, kuko abagore bane nabo bavuga ko iryo joro yabakomangiye ashaka kubasambanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ntawabona urwavuga ahubwo nagahomamunwa.

Rwambikana Nathan yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Nonese harya Ngo ES w’umurengo yari abiziko anywa akarenza urugero? ahubwo abashinze izibanze Batuwire nibagusindaari umuco kubayobozi kuko hari hano BUMBOGO hari gitifu wakagari wasindaga akinyarira nabonyebaramwimuye ariko nabonye mumidugudu hari abayobozi basinda bakiyandarika mbona umurengentacyo ubivugaho.

Kambere yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Munyumvire Placide? ikibirinyuma se ngo bariya bateka mutwe babagire gute? sejo bakaba barashwanye bagabanye shitingi umwe akajya kurishinga ukwe undi ukwe? bwaba ari ubwambere? Leta tabara naho bundi nibyahanuwe!

Ruti yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

ahaho ni ugushishoza kuko abaturajye nabo basigaye bagambana ariko uwo muyobozi icyaha kiramutse kimuhamye azahanwe byintangarugero kuko sigutyo umuyobozi yakitwaye mukibazo nkicyo kuko umubiri ntiwamuyobora ngo nawe ayobore abandi.

francois nikuze yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

None se niba arangwa no gusinda no kwiruka mu ngutiya z’abagore ubwo buyobozi bwiza mumuvugaho ni ubuhe? Mwabuze abantu iwanyu bafite ikinyabufura n’ubwenge ngo bamusimbure koko?

agaciro peace yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka