Gitare: Ngo baruhutse urugomo n’uburaya byakururwaga n’ubusinzi bw’Umurahanyoni
Abatuye ndetse n’abakorera muri Santere ya Gitare iri mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, batangaza ko inzoga z’inkorano nk’Umurahanyoni n’Umunini zaharangwaga zagabanutse ku buryo ngo urugomo n’uburaya byaterwaga n’ubusinzi bwazo, na byo byagabanutse.
Iyo ugeze muri Santere ya Gitare mu gitondo, usanga amazu y’ubucuruzi afunze. Abahatuye bavuga ko mu gihe cy’amasaha y’akazi ari ko bigenda. Ayo mazu ngo afungurwa nyuma ya saa sita abantu bavuye mu mirimo.

Izabayo Innocent, umwe mu bahatuye, avuga ko ugendeye no kuri ibyo santere yabo isigaye itekanye kubera ko inzoga z’inkorano nk’Umurahanyoni n’Umunini zagabanutse kandi ari byo byakururaga urugomo ndetse n’uburaya.
Izabayo ahamya ko nta munsi washiraga muri iyo santere hatumvikanye abantu barwanye bagakomeretsanya kubera ubusinzi. Hazaga kandi ngo n’abana bato baje kwicuruza nk’indaya kuri abo bagabo bamaze gusinda. Ibyo byose ngo ntibikihagaragara.
Agira ati “Abayobozi barabirwanyije kubera ko byari ibiyobyabwenge, byakururaga uburaya…nibyo byakururaga uburaya ugasanga mu gitondo abantu basinze ariko ubu ntabwo bikibaho.”
Hagenimana Eric, na we utuye muri ako gace, we agira ati “Ubu santere iratekanye! Nones e ahubwo hari n’amahane mucyumva akiba mu Gitare! Ntayo!”
Aba baturage bakomeza bavuga ko izo nzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge zagabanutse bitewe n’ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kuzirwanya.
Twiringiyimana Théogène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, avuga ko mu kurwanya izo nzoga, guhera mu ntangiriro za 2015, bafashe ingamba zikomeye zirimo guca amande abazicuruza ndetse zanafatwa zikamenwa.
Agira ati “Ubundi muri rusange dufite umwanzuro w’inama njyanama utwemerera kubaca amande y’ibihumbi 20 (FRW) buri muntu ariko noneho ikanamenwa inzu igakingwa.”
Akomeza avuga ko iyo myanzuro bayigejeje ku bacuruzi, abacuruzaga Umurahanyoni n’Umunini bagira ubwoba, bareka kongera kuzicuruza bumva ko bashobora guhomba, dore ko ngo n’amasaka yari ahenze: agura amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya 400 ku kilo.
Izo nzoga z’inkorano ni umusururu w’amasaka bavangamo ibindi bintu birimo umusemburo utubura imigati n’mandazi n’ibyatsi bita kimbazi. Abaturage bazikundira ko ngo zibasindisha vuba.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|