Gisozi: Umujyi wa Kigali urabasaba kuba maso
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 bwasabye abaturage bo mu Murenge wa Gisozi , kuba maso kugira ngo ibyo bakoze bidasenyuka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yabashimiye kuba barishatsemo ubushobozi bwo kwirindira umutekano no kugira ibikorwa by’iterambere bihambaye, ariko akavuga ko batabaye maso byabacika.

Yagize ati "Umutekano uhera ku buryo umuntu arinda urugo rwe, akirinda abashaka kwangiza abo mu rugo rwe n’ibirugize. N’iyo bakwiba na terefone, burya urugo ruba ruhungabanye".
Mayor Ndayisaba agira ati "Hari ibihugu mwumva ibintu byacitse, aho abantu basenya imiturirwa, bahunga, batwika; biriya nibyo bikwereka ikiguzi cy’umutekano; nta kujenjekera ikintu icyo ari cyo cyose".
Mbere y’uko umuntu atanga akazi ku mukozi wo mu rugo cyangwa kwakira undi muntu wese utahasanzwe, ngo agomba kumusaba umwirondoro no kumumenyekanisha mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze.
Umujyi wa Kigali ukangurira kandi abaturage kujya basaba abakozi bo mu rugo ibyangombwa by’aho baturuka (bakoraga), kwirinda gukoresha abana bato, kumenyekanisha aho inzu zitabamo abantu ziherereye kuko ngo zicumbikamo abagizi ba nabi.

Abatuye Umurenge wa Gisozi barishimira kuba barubatse ibiro by’Umurenge, Stasiyo ya Polisi, bashyize hamwe miliyoni 15 bagura imodoka nshya ishinzwe irondo n’isuku, bubatse ibiro by’utugari ndetse n’imidugudu yose ikaba irimo kubakwamo ibiro by’aho izajya ikorera.
Abaturage benshi bibumbiye mu makoperative babasha kubaka imiturirwa ahitwa mu Gakiriro ndetse banahafite ibikorwa by’ububaji, amasoko, ubucuruzi n’ubukorikori bunyuranye. Bamwe mu bageze kuri ibi bikorwa ni abahoze bakora uburaya cyangwa bahoze ku mihanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Theophile Niragire, akomeza avuga ko abaturage bubatse ibyumba by’amashuri 35, ndetse ngo barimo kwiyubakira ishuri rigizwe n’amagorofa hamwe n’icyumba mberabyombi.

Akomeza asaba Umujyi wa Kigali kubafasha kubaka umuhanda wa kaburimbo kuva hafi yo ku Rwibutso rwa Jenoside (kunyura kuri Beritwari) kugera Karuruma, hamwe no kububakira ruhurura kugira ngo amazi atazabasenyera agakiriro hamwe n’ibice byegereye urwibutso.
Abaturage kandi ngo baracyafite amadeni ya banki bafashe bubaka imiturirwa yo mu Gakiriro, bakaba basaba Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubakorera ubuvugizi muri banki, kugira ngo zongere imyaka bagomba kuba barangije kwishyura.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi buvuga ko abaturage badafite amazi mu ngo, nyamara ibigega byayo bigaburira Umujyi wa Kigali biri muri uwo murenge. "Bayabona rimwe mu cyumweru", nk’uko Gitufu wa Gisozi yabitangaje .
At: "Nyakubahwa Muyobozi w’Umujyi, turasaba ko twasaranganya ayo mazi mu buryo bungana, kuko ni twe tuyacumbikiye". Mayor w’Umujyi wa Kigali yemereye abaturage bo ku Gisozi ibyo basaba.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|