Gisozi: Hasabwe ko ibiro bishya by’umurenge byakoreshwa mu guha abaturage serivisi zinoze
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwasabwe kugira ibiro bishya bwatashye ingoro y’abaturage bazajya baboneramo serivisi zose bifuza, kuko kugira ngo wubakwe byavuye mu mbaraga zabo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba ubwo yatahaga ibi biro bishya biherereye mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/08/2013.
Ndayisaba yitabiriye umuhango wo gutaha ibi biro, nyuma y’aho umurenge wa Gisozi bwari umaze igihe bukorera ahantu hatagendanye n’igihe u Rwanda rwifuza kugeramo. Uyu murenge wari warakomeje kwimuka bitewe n’uko aho wakoreraga wari waraheguriye abikorera hazwi nko mu Gakinjiro.

Yatangaje ko kuba barashboye kwiyubakira inyubako igezweho bidahagije mu gihe umuturage yaba atarahabwa serivisi yifuza inoze kandi yihuta. Yavuze ko buri muturage utuye muri uwo murenge agomba kwisanga.
Yagize ati: “Iyi nyubako n’ingoro y’abaturage bagomba kwakirwamo neza ndetse bakanaboneramo serivisi nziza bakahakura ibitekerezo byiza, ndetse ufite wese ikibazo akahakura igisubizo ndetse n’umuntu ufite ibsubizo akabizana bakabyongera kubyo bafite.”

Nyuma yo kubona aho bakorera hakurikiyeho gahunda yo kubaka ibiro by’imidugudu n’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, nk’uko byatangajwe na Patricia Murekatete, umuyobozi w’umurenge wa Gisozi.
Ati: “Dufite Umudugudu umwe umaze kwiyubakira inyubako ukoreramo w’icyitegererezo ariwo mudugudu wa Gasave, kugeza ubu Gisozi icumbikiye umubare munini w’abanyeshuri,biga muri Kaminuza yigenga ya kigali (ULK).

No muri gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (N.B.E), tumaze kubaka ibyumba by’amashuri 18, n’ubwiherero 60, kubufatanye bw’akarere ka Gasabo n’umujyi wa kigali harimo kubakwa ikiraro kizaduhuza n’umurenge wa Jabana bikazadufasha mubuhahirane n’indi mirenge.”

Iyi nyubako yari iri mu mihigo y’uyu mwaka ko igomba kuba yarangiye, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyobi hafi 190. Ku tugali tubiri n’imidugudu 14, uyu murenge ubarura abaturage bagera ku bihumbi 28.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|