Gisozi: Hasabwe ko ibiro bishya by’umurenge byakoreshwa mu guha abaturage serivisi zinoze

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwasabwe kugira ibiro bishya bwatashye ingoro y’abaturage bazajya baboneramo serivisi zose bifuza, kuko kugira ngo wubakwe byavuye mu mbaraga zabo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba ubwo yatahaga ibi biro bishya biherereye mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/08/2013.

Ndayisaba yitabiriye umuhango wo gutaha ibi biro, nyuma y’aho umurenge wa Gisozi bwari umaze igihe bukorera ahantu hatagendanye n’igihe u Rwanda rwifuza kugeramo. Uyu murenge wari warakomeje kwimuka bitewe n’uko aho wakoreraga wari waraheguriye abikorera hazwi nko mu Gakinjiro.

Inyubako nshya umurenge wa Gisozi wiyuzurije.
Inyubako nshya umurenge wa Gisozi wiyuzurije.

Yatangaje ko kuba barashboye kwiyubakira inyubako igezweho bidahagije mu gihe umuturage yaba atarahabwa serivisi yifuza inoze kandi yihuta. Yavuze ko buri muturage utuye muri uwo murenge agomba kwisanga.

Yagize ati: “Iyi nyubako n’ingoro y’abaturage bagomba kwakirwamo neza ndetse bakanaboneramo serivisi nziza bakahakura ibitekerezo byiza, ndetse ufite wese ikibazo akahakura igisubizo ndetse n’umuntu ufite ibsubizo akabizana bakabyongera kubyo bafite.”

Ndayisaba, umuyobozi w'umujyi wa Kigali, yabonye n'umwanya wo kwerekwa zimwe muri serivisi zizajya zitangirwa kuri uyu murenge.
Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yabonye n’umwanya wo kwerekwa zimwe muri serivisi zizajya zitangirwa kuri uyu murenge.

Nyuma yo kubona aho bakorera hakurikiyeho gahunda yo kubaka ibiro by’imidugudu n’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, nk’uko byatangajwe na Patricia Murekatete, umuyobozi w’umurenge wa Gisozi.

Ati: “Dufite Umudugudu umwe umaze kwiyubakira inyubako ukoreramo w’icyitegererezo ariwo mudugudu wa Gasave, kugeza ubu Gisozi icumbikiye umubare munini w’abanyeshuri,biga muri Kaminuza yigenga ya kigali (ULK).

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge bitabiriye ibirori byo gutaha umurenge mushya wabo.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge bitabiriye ibirori byo gutaha umurenge mushya wabo.

No muri gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (N.B.E), tumaze kubaka ibyumba by’amashuri 18, n’ubwiherero 60, kubufatanye bw’akarere ka Gasabo n’umujyi wa kigali harimo kubakwa ikiraro kizaduhuza n’umurenge wa Jabana bikazadufasha mubuhahirane n’indi mirenge.”

Abatuage bafase umwanya wo kwishimana no gusabana n'abayobozi babo.
Abatuage bafase umwanya wo kwishimana no gusabana n’abayobozi babo.

Iyi nyubako yari iri mu mihigo y’uyu mwaka ko igomba kuba yarangiye, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyobi hafi 190. Ku tugali tubiri n’imidugudu 14, uyu murenge ubarura abaturage bagera ku bihumbi 28.

Rimwe mu mashyirahamwe rikorera muri uyu murenge rinahafite ibikorwa by'ubwubatsi ryageneye inkunga ikigega Agaciro Development Fund.
Rimwe mu mashyirahamwe rikorera muri uyu murenge rinahafite ibikorwa by’ubwubatsi ryageneye inkunga ikigega Agaciro Development Fund.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka