Gishamvu: Igiti cy’amahoro bateye ngo cyababibyemo ubumwe mu miryango

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Nyumba mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye bemeza ko igiti cyitiriwe amahoro bateye mu mwaka wa 2007 mu gihe cy’imanza za Gacaca cyababibyemo ubumwe n’ubwiyunge mu miryango.

Iki giti cyahinduwe nk’inzu mberabyombi kubera ko munsi yacyo hakorerwa inama zitandukanye ndetse zimwe ziba zikemura ibibazo by’abaturage mu buryo burambye.

Ngo iyo hagize umuntu ugira icyo apfa na mugenzi we abaturage babatumira bombi munsi y’icyo giti bakabafasha kubunga maze amahoro akongera akabasenderamo bakongera kunga ubumwe aho gushora imizi y’urwangano n’amatiku y’utuntu tw’ubutindi n’amacakubiri.

Iki giti ni giti cyubatse izina rikomeye muri aka gace kuko umwana, umugabo, umugore, abasaza n’abakecuru bose bavuga ko bazi ibyacyo ndetse n’akamaro kibamariye. Aho guteranira mu cyumba cy’inama cy’akagali runaka abaturage bahitamo guteranira munsi yacyo maze ubuzima bugakomeza.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Iki giti rwose nkizi neza kuko nicyo twagiye twicaramo igihe cyose hari ibibazo tukabibonera umuti”.

Igiti cyitiriwe amahoro kiri mu murenge wa Gishamvu kihafite amateka akomeye.
Igiti cyitiriwe amahoro kiri mu murenge wa Gishamvu kihafite amateka akomeye.

Uyu muturage akomeza avuga ko uwakora nk’ubushotoranyi akangiza icyo giti cyangwa akagikorera ikindi gikorwa cyose kicyangiza abaturage ubwabo yakwibonanira nabo.

Akomeza abivuga atya: “Iki giti ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge muri aka gace cyatewe abaturage babyumvikanyeho kuko nibwo twari turangije inkiko Gacaca n’uko turareba dusanga igiti aricyo cyahoraho kandi kigahora kitwibutsa guharanira amahoro n’ubumwe iwacu mu miryango… n’uko cyatewe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu Bwana Bizimana Ruti Emmanuel aho iki giti cyatewe nawe yemeza ko cyahabibye ubumwe n’ubwiyunge mu baturage nyuma y’uko bari barangije kuburanisha muri Gacaca abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Agira ati: “Ku bw’umusaruro mwiza w’inkiko Gacaca abaturage bahisemo gutera igiti bacyitirira amahoro biyemeza ko kibabera ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi n’ubu niko bikimeze” .

Ngo icyo giti ni ikintu gikomeye cyane kuko na nyuma y’inkiko Gacaca abaturage b’utugari duherereye aho giteye bakomeje kuza kuhakemurira ibibazo bitandukanye munsi yacyo ndetse bakahagirira n’inama zubaka agace batuyemo.

Icyo giti n’ubwo hatazwi izina ryacyo ni igiti kinogeye ijisho ndetse gitanga amafu n’amahumbezi ku baturage bacyugamye izuba ryacanye bari mu nama.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka