Gisagara: Umushinga Strive Foundation-Rwanda ugiye kubafasha kuvugurura imibanire

Umushinga “STRIVE FOUNDATION-RWANDA” ukora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubahiriza uburinganire watangiye ibikorwa byawo mu Karere ka Gisagara.

Nyuma yo gufungura imiryango kw’uyu mushinga hatanzwe amahugurwa y’iminsi itatu yashojwe tariki 30/08/2013, ku nzego z’abagore n’iz’urubyiruko mu mirenge ya Ndora, Save, Mukindo na Mugombwa kuko ariho bazakorera.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Uwingabiye Donatille, yasabye abari bagenewe aya mahugurwa kuzirikana ko bahagarariye abandi kandi bagomba kubibagezaho, bakabishyira mu nshingano zabo kuko icyo bahamagarirwa ni ukuba intumwa kuri bagenzi babo n’abo bashinzwe.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Madamu Uwingabiye Donatille, yasabye abahawe amahugurwa kuyageza ku bandi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Uwingabiye Donatille, yasabye abahawe amahugurwa kuyageza ku bandi.

Ati “Guha abo muhagarariye ubumenyi muhabwa ni inshingano yanyu kandi mu kabikora mugamije kwera imbuto nziza”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Strive Foundation-Rwanda, Faustin Ndayisaba, avuga ko bakoze inyigo ihagije ku buryo ngo biteguye guteza imbere abagore n’urubyiruko kuko ibibazo bafite byose bizwi.

Bwana Ndayisaba avuga ko uyu ushinga umaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bagore 171 babyariye iwabo bo mu murenge wa Save bashoboye kwishyira hamwe bagakora koperative.

Si ibi gusa kandi kuko ngo bashaka kurandura ihohoterwa riri mu miryango yo muri kano karere, ibi rero bakaba bazabigeraho bifashishishije urubyiruko n’inzego z’abagore.

Ati “Muri rusange turashaka kurangiza ikibazo cy’amakimbirane, maze abantu bajye mu bikorwa byo kwiteza imbere kandi n’ibindi bibazo tuzagenda tubona tuzabikorera ubuvugizi.”

Akomeza avuga ko biteguye gushinga ibigo mbonezamikurire (ECDS Modal) muri kano Karere, bikazafasha kwita ku burezi mu miryango.

Umuhuzabikorwa w'umushinga Strive Foundation-Rwanda, avuga ko biteguye guteza imbere abagore n'urubyiruko.
Umuhuzabikorwa w’umushinga Strive Foundation-Rwanda, avuga ko biteguye guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Bimwe mu byibanzweho muri aya mahugurwa harimo; Isaranganywa ry’imirimo rishingiye kuri gender, igitsina ubushobozi n’ihohoterwa, amategeko y’u Rwanda ajyanye na Gender n’ibindi.

Abahuguwe bavuga ko bagiye gutanga ubumenyi bahawe kandi bakaba bizera ko hazavamo umusaruro mwiza.

Hateganyijwe kandi ubufasha ku rubyiruko n’inzego z’abagore aho bazabafasha mu gukorera mu makoperative, kugira uruhare mu kwiteza imbere aho bamaze gufasha abanyesave babaha amatungo magufi n’ibindi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka