Gisagara: Nyuma yo kuva muri “ntuye nabi” bararwanya imirire mibi

Nyuma y’ aho imiryango 186 ikuriwe muri "ntuye nabi" (mu manegeka no muri nyakatsi), bakubakirwa umudugudu, mu Murenge wa Kibilizi ho mu Karere ka Gisagara, baratangaza ko ubu bashishikariye kurwanya imirire mibi babikesha uturima tw’igikoni bubakiwe.

Bamwe muri iyi mryango yatujwe mu Mudugudu wa Zihare, Akagari ka Muyira mu Murenge wa Kibirizi barimo abatishoboye ndetse n’abari barasigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko imirire mibi itibasira abakiri bato gusa, ko n’abantu bakuru ibageraho kandi igatuma ubuzima bwabo buba bubi.

Kubaka uturima tw'igikoni bibafasha mu mirire myiza.
Kubaka uturima tw’igikoni bibafasha mu mirire myiza.

Veronika Nyiramatama, umukecu w’imyaka 62 y’ amavuko, yubakiwe muri aka kagari avuye muri nyakatsi, nyuma anubakirwa akarima k’igikoni.

Avuga ko kubera ubukene atanabonaga ibyo kurya byiza bigatuma arya ibyo abonye kandi mu ntege nke ze akeneye byibura ibimwubaka birimo intungamubiri.

Ngo byatumaga arushaho kumererwa nabi intege zigacika burundu bivuye ku kurya nabi.

Nyuma yo kubakirwa akarima k’igikoni, Nyiramatama avuga ko ubu yumva intege zigenda zigaruka akongera kuba umuntu kuko noneho abasha kurya neza kuruta ubwo yabaga muri nyakatsi ntacyo afite.

Ati “Mbere kugira ngo mbone imboga zo kurya byari kunsaba kuzigura, kandi se nari kuzigura iki ko nari nyakujya ntacyo ngira mba mu nzu y’ibyatsi.”

Kuri ubu Nyiramatama ngo ahora afite imboga zitoshye kuko ngo n’iyo imvura itagwa atabura amazi avomerera akarima ke kuko na yo atari kure.

Kuba uturima tw’igikoni twarafashije abatuye umudugudu wa Zihare, binagarukwaho na Nyirangeneye umwe mu bari barasigajwe inyuma n’amateka utuye muri uyu mudugudu.

We avuga ko mbere yabonaga atazigera agira ubuzima bwiza kubera kuba habi akanarya nabi. Ibi ariko ngo byose byararangiye aratuje.

Léandre Karekezi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage bose gutera imbere no kugira ubuzima bwiza, bakomeza kubashishikariza gutunga uturima tw’igikoni bityo imirire mibi igacika mu miryango ahubwo abantu bose bagashishikarira gukora bagatera imbere.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka