Gisagara: Ntacyo babashije gutahukana mu byo bari batunze muri Tanzaniya
Abanyarwanda 96 bakomoka mu karere ka Gisagara batahutse bava muri Tanzaniya baratangaza ko bababajwe cyane no kuba ntacyo babashije gukura mu mitungo bari bafite yo kuko batari kubasha kubyikorera kandi bakaba baranabujiwe kubigurisha n’abo muri iki gihugu.
Uretse kandi no kuba Abanyatanzaniya barabuzwaga kugura imitungo y’Abanyarwanda ngo banahawe itegeko ry’uko uwashakanye n’umunyamahanga wese batana bagasubira iwabo nk’uko abari barashakanye n’abo muri iki gihugu batahutse babivuga.
Mutabazi Camille ufite imyaka 32 akaba avuka mu murenge wa Gishubi muri aka karere ka Gisagara, yagiye muri 1994 ahunga mu gihe cya Jenoside akaba atarigeze agaruka mu Rwanda.
Yari yarashakanye n’Umunyatanzaniyakazi baranasezeranye, banafitanye abana batatu akaba yabasize bose, ndetse na moto yakoreshaga mu mwuga we wo gutwara abantu ngo yayisize aho ntacyo ikora.

Ati “Ibyo kuba umuntu yari yarashatse yaranasezeranye ntacyo byari bivuze kuko twese twirukanywe kimwe, maze tunaza ntacyo tuzanye kuko nta wari kwikorera ibintu ngo abibashe kandi ntibari banemerewe kutugurira”.
Umukecuru Mukamana w’imyaka 63 avuga ko yari ahafite amasambu yari atuyemo yasigiwe n’uwo bari barashakanye akitaba Imana wo muri icyo gihugu, ariko nawe ngo ntacyo bashije gukuramo kuko ntawe yabonye umugurira.
Kuri iki kibazo aba baturage bavuga ko bishobotse Leta y’u Rwanda yabavuganira ikumvikana na Tanzaniya, aba baturage bagakurikirana imitungo yabo, hakabaho no kubahiriza uburenganzira bwabo ntibatanywe n’imiryango yabo.

Aba baturage bagera kuri 96 bo mu karere ka Gisagara batahutse bakomokaga mu mirenge indwi yo muri aka karere ariyo; Muganza, Mukindo, Mugombwa, Gishubi, Ndora, Kigembe na Mamba, ubu bakaba bari gufashwa kubona aho batura abandi begerezwa imiryango yabo.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|