Gisagara: Nta muntu ufite uburenganzira bwo gusubiza abanyarwanda inyuma- Abaturage

Abaturage bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko batazemerera umuntu uwo ariwe wese uzashaka kubinjizamo ibitekerezo bibasubiza inyuma mu mibanire, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere.

Ibi abatuye Gisagara babitangaje kuwa mbere tariki ya 17/11/2014 ubwo bazindukiraga mu rugendo rwo kwamagana filimi ipfobya Jenoside yashyizwe ahagaragara na BBC, igikorwa cyakozwe mu mirenge inyuranye y’aka karere, kikitabirwa n’abaturage mu nzego zose.

Abatuye Akarere ka Gisagara bavuga ko kimwe n’abandi banyarwanda bababajwe nibyagaragajwe muri iriya Filimiyiswe “Rwanda’s Untold story” aho babibonamo gushaka gusubiza inyuma abanyarwanda bongera kubazanamo umwiryane kandi bari bageze ku rwego rwiza biyubaka.

Abatuye akarere ka Gisagara bavuga ko nta muntu ushobora gusubiza abanyarwanda inyuma barebera.
Abatuye akarere ka Gisagara bavuga ko nta muntu ushobora gusubiza abanyarwanda inyuma barebera.

Gasengayire Clémence uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gisagara, yavuze ko uru urugendo rwari rugamije kwamagana ibyatangajwe na BBC ariko na none rukanamagana uwo ariwe wese waba agifite umutima w’ingengabitekerezo igamije gutanya abanyarwanda.

Gasengayire avuga ko nta muntu n’umwe ufite uburengenzira bwo gusubiza abanyarwanda inyuma. Yanahumurije abarokotse jenoside kandi abibutsa ko Leta y’u Rwanda irebera buri munyarwanda wese, bityo badakwiye guterwa ubwoba n’abashaka gusibanganya amateka.

Ati “Uwaba agifite ingengabitekerezo wese no gushaka gutanya abanyarwanda icyo tumusaba ni ukuyivana cyangwa kuyigumana muri we ntagire umunyarwanda ayibibamo, abarokotse n’abandi bose bahungabanyijwe n’iriya filimi bo bahumure bakomere kuko Leta yacu yita kuri buri wese nta kizaduhungabanya nituba hamwe”.

Abahungabanyijwe na Filimi BBC yatangaje ngo bahumure kuko Leta y'u Rwanda ishakira ineza buri munyarwanda.
Abahungabanyijwe na Filimi BBC yatangaje ngo bahumure kuko Leta y’u Rwanda ishakira ineza buri munyarwanda.

Nzabandora Vincent umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Ndora yagize ati “Mu gihe tumaze kumva gahunda ya “Ndi umunyarwanda” n’ubumwe ituganishaho, twababajwe no kubona hari abagipfobya Jenoside kandi twese tuzi ko yabayeho, nkaba mbona ari ugushaka kuturemamo umwiryane na none”.

Ngo si ugutandukanya abanyarwanda gusa rero kuko iyi filimi yanabaye nk’iyongera gukomeretsa abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside nk’uko Nyiramajyambere Ancille utuye mu murenge wa Kansi abivuga.

Abanyarwanda ngo nibaba hamwe nta kizabatandukanya.
Abanyarwanda ngo nibaba hamwe nta kizabatandukanya.

Abaturage bo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gisagara bakoze urugendo rwo kwamagana Filimi ipfobya Jenoside yerekanwe na BBC, baratangaza ko babifashijwemo na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bazakomeza kwiyubakira igihugu kandi bakima icyuho uwo ariwe wese uzashaka kubasubiza inyuma no gusenya ibyo bagezeho.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 2 )

rega nimba nta somo BBC yabonye n’uko batabona rwose ariko ndizera ko batazongera na gato

samantha yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

iyi myiyereko yamagana BBC na film yakoze igomba gukomeza kandi ubwo hanagiyeho comite ishinzwe ubuckumbuzi kuri ubu bishotoranyi turizera ko byinshi bizakorwa maze umutekano wacu ugakomeza gusigasirwa

kageruka yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka