Gisagara: “Ndi Umunyarwanda” yatumye bahindura imyumvire

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Gisagara, barashima gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, bavuga ko yatumye bahindura imyumvire, ndetse bagahamya ko iyi gahunda buri wese nayishyira mu bikorwa u Rwanda ruzarushaho kuba rwiza.

Muri gahunda zakozwe muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza harimo no guhamagarira Abanyarwanda kuba umwe batirebeye mu ndorerwamo y’amoko, binyujijwe muri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’, ikaba yarasobanuwe mu nzego zose z’abaturage ndetse ikaba yaragejejwe mu bigo by’amashuri.

Bamwe mu banyeshuri bo muri aka karere ka Gisagara, batangaza ko koko nyuma y’amateka mabi yaranze u Rwanda ndetse umubare munini w’urubyiruko ukayagiramo uruhare, bikwiye ko urubyiruko ruhindura imyumvire rugafata iya mbere mu guca amoko n’ibndi byose bigamije gutanya Abanyarwanda, bakaba aba mbere mu kubaka igihugu.

Nyiraneza Valentine wiga mu ishuri ryisumbuye rya kinteko mu murenge wa Save avuga ko mbere nawe yajyaga yumva koko amoko afite agaciro kanini dore ko yanatumye bamwe bica abandi ariko nyuma yo gusobanukirwa n’aho ubwoko bwavuye, abona ko Abanyarwanda ntacyo bakwiye gupfa ahubwo bakwiye kwishyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.

Ati “Ndashima ubuyobozi bwashyizeho iyi gahunda, kuko yatumye benshi dufunguka amaso, tumenya ko Abanyarwanda icyo dupfana kiruta icyo dupfa”.

Abanyeshuri mu karere ka Gisagara basobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abanyeshuri mu karere ka Gisagara basobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Sibomana Jean Claude nawe wiga mu ishuri ryisumbuye rya Ndora, avuga ko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda yaziye igihe kuko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, bakwiye kumva ububi bwo kugendera ku moko, ahubwo bagaharanira kubaho bari umwe kugirango hatazanagira ubacamo aturutse hanze akongera kubateranya.

Avuga kandi ko nawe byatumye abona ko koko abantu baretse gushakisha ibibatandukanyije ahubwo bagaharanira gushyira hamwe bagera kuri byinshi, mu ishuri ntihagire unanirwa kwiga ahubwo ufite intege nke bakamufasha gusobanukirwa amasomo, abantu bakishyira hamwe mu mashyirahamwe agamije kubateza imbere n’ibindi.

Ati “Ndi Umunyarwanda yatumye nsobanukirwa agaciro ko gushyira hamwe abantu bakaba umwe atari mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa. Buri wese abishyize mu buzima bwe u Rwanda rwaba paradizo”.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuri ubu yasobanuriwe abaturage bose kugera hasi mu midugudu, kandi inagarukwaho kenshi igihe cyose abaturage bateranye mu biganiro cyangwa mu nama ziba nyuma y’umuganda.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka