Gisagara: Komite ishinzwe kurwanya ihohoterwa yabafashije kumvikana mu ngo zabo

Ku bw’inama n’inyigisho bahawe na komite ishinzwe kurwanya ihohoterwa, abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara bari babanye mu makimbirane, ubu ngo babanye neza ariyo babikesha.

Mu rwego rwo gukumira amakimbirane n’ihohoterwa rigaragara mu Murenge wa Muganza, ubuyobozi bw’uyu Murenge bwashyizeho komite igizwe n’abantu batanu ishinzwe gukurikirana no kugira inama imiryango igaragayemo iki kibazo.

Kantarama Marie Frederic Perezidante w’iyi komite avuga ko iyi komite yagiyeho nyuma yo kubona ko muri uyu murenge hagaragara ihohoterwa cyane cyane rishingiye ku gitsina. Ngo bafite intego yo gukumira ihohoterwa ritari ryaba.

Ati “mbona bigenda biza kuko n’abantu basigaye baza bakatubwira aho bitameze neza tukahasura kandi bigakemuka”.

Kantarama Marie Frederic perezidante wa komite ishinzwe ku rwanya ihohoterwa mu murenge wa Muganza.
Kantarama Marie Frederic perezidante wa komite ishinzwe ku rwanya ihohoterwa mu murenge wa Muganza.

Sebagabo Augustin yubatse urugo afite abana batatu urugo rwe rwarangwagamo amakimbirane n’ihohoterwa ariko ngo umutuzo bafite bawukesha abajyanama ku ihohoterwa bagiye babasanga bakabagira inama. Kuri we ngo nta kindi cyatanga amahoro mu ngo uretse ubwumvikane hagati y’umugabo n’umugore.

Ati “Jye n’umugore wanjye twahoraga dushwana dupfa ibyo mu rugo bitagenda neza, ariko aho aba bajyanama beziye bakatuganiriza bakatugira inama, byagenze neza ubu iwacu ni amahoro, erega nta n’ikindi cyatanga amahoro mu rugo uretse ubwumvikane bw’umugabo n’umugore”.

Komite yo kurwanya ihohoterwa ku rwego rw’umurenge wa Muganza igizwe n’abantu batanu barimo umupolisi, ushinzwe irangamimerere mu murenge hamwe n’abaturage batatu.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka