Gisagara: JADF yatanze amahugurwa ku bafasha myumvire bayo
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ryo mu karere ka Gisagara ryasoje amahugurwa y’iminsi ibiri ryatangaga ku bafasha myumvire b’irihuriro bakorera mu mirenge igize aka karere.
Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira aba bakozi icyo JADF ari cyo, uburyo ikora n’icyerekezo ifite kugirango bajye babasha gukoresha inama n’ibindi bikorwa bijyanye nayo babisobanukiwe.
Abari batumiwe muri aya mahugurwa yari agenewe abagize komite z’abafatanyabikorwa mu iterambere ku nzego z’imirenge basobanuriwe imikorere y’iri huriro n’icyo rigamije n’ibikorwa rishinzwe. Banasobanuriwe ko icyo ryashyiriweho mbere na mbere ari ukuzamura iterambere ry’uturere muri rusange.
Iri huriro ribamo abantu bafite ibikorwa bitandukanye, yaba imiryango yegamiye kuri Leta n’iyigenga, aho bahurira hamwe bakungurana ibitekerezo ku bijyanye n’iterambere, ndetse bakanafasha akarere n’imirenge mu bikorwa bitandukanye birimo n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Nyuma y’ibi byose kandi habaho no gusuzuma uruhare buri wese yagize mu iterambere no kumenya niba yarageze ku byo yari yariyemeje.
Madamu Uwera Egidie, umujyanama wa JADF mu karere ka Gisagara, yemeza ko iri huriro rifite imbaraga n’ibikorwa bizafasha mu kuzamura abaturage kubera ko hari byinshi bimaze kugerwaho nyuma y’uko iri huriro ritangiye.
Agira ati “Icya mbere cy’ingenzi ni uko abaturage bahawe ijambo, babonye urubuga rw’ibitekerezo ku buryo n’iyo abaturage bose batatumirwa mu nama zitandukanye ariko byibura haba hari urwego rwa societe civil runyuramo ibitekerezo byabo ndetse rukanabavugira. Ibyo rero bigatuma habaho ikizere ko ibintu bizagenda neza kuko hariho ubufatanye kandi hakanabaho ibitekerezo bya buri wese”.
Iri huriro mu karere ryatangiye gukora mu mwaka wa 2010, ngo nubwo uyu munsi rimaze kugera kuri byinshi, ngo riracyanakeneye kuzamuka, ariyo mpamvu ari ngombwa ko abarigize bongera imbaraga, kugirango ibikorwa byabo bigirire akamaro abo bigenewe.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho? Ese izindi JADF ko ntajya nzumva? Nari mfite amatsiko rwose yao kumenya icyo JADF aricyo, ngatekereza ko ari nk’urwego rwa Leta rukora ibijyanye na finaces, nigeze no gushaka kwakamo stage kuko niga iijyanye na accounting, ariko naje gusobanukirwa binyuze mu kiganiro cya JADF Gisagara. Mu tundi turere haba haba JADF?