Gisagara: Iyi Noheli ngo izaba igitangaza iwe kuko isi itarangiye

Maniraho Bernard utuye mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara arishimira ko itariki ya 21/12/2012 yaramusize amahoro kandi byaravugwaka ko isi izaba yarangiye.

Ibi bihuha ngo byari byamuteye ubwoba cyane kugeza ubwo atekareza no kugurisha ibyo yari afite ngo yinezeze bwa nyuma ariko ntiyabikora, none yiyemeje kuzakora Noheli itangaje mu rugo iwe kuko ibyari byamuteye ubwoba bitabaye.

Mu gihe ahantu hose hahwihwiswaga ko isi ishira tariki 21/12/2012 nk’uko karindari y’abantu bitwa aba Maya bari abahinde bo muri amerika yo hagati yabyerekanaga, hirya no hino abantu bamwe bivugaga kwinshi ariko bagahuriza kucyo kuba isi irangira uwo munsi.

Mu karere ka Gisagara bamwe bo bavugaga ko ngo buza kwira ntibucye, abandi bakavuga ko bari butwikwe n’umuriro uvuye mu kirere, naho abandi ngo baratwarwa n’umwuzure dore ko ngo mu gihe gishize banagwishaga imvura nyinshi.

Uwitwa Bernard we avuga ko ngo ntacyo yari azi ku kigomba kurangiza isi gusa yari azi ko uyu munsi wo kuwa gatanu atawurangiza.

Aragira ati: “Twatangiye gutekereza kugurisha ibyo dufite kugirango amafaranga tuyinezezemo n’abana bacu batatu, ariko tukabona abandi ubuzima burakomeje n’ubwo nabo babaga bafite akantu k’ubwoba, twarihanganye ntitwabigurisha ariko uyu munsi twawirije tutageze mu murima kubera ubwoba.”

Uyu mugabo n’ibyishimo byinshi birimo n’ibitwenge yakomeje agira ati: “Sha, nabonye iyi si insiga amahoro none Noheli nzayizihiza koko, ngiye kugurira umugore wanjye n’abana banjye imyenda myiza na bodaboda nshya maze nzanabage inkoko tuyirye natwe twinezeze kuko ubuzima bukomeje”.

Bernard n’umuryango we bishimiye cyane kuba isi itararangiye, kuri bo ngo nta kizongera kubakanga kuko babonye ko ibihe bitagengwa n’abantu, gahunda ye ngo ni ugukora agateza imbere umuryango we nta kimurogoye.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka