Gisagara: Imvura idasanzwe yasenye amashuri n’amazu y’abaturage
Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye amazu y’abaturage, ay’ubucuruzi, amashuri n’ibihingwa bimwe birangirika mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.
Abatuye mu gasantere k’ubucuruzi ka Gikonko bavuga ko imvura yatangiye kugwa mu ma saa moya z’ijoro, nyuma yaho iza kugenda yiyongera aribwo ibisenge by’amazu amwe n’amwe byatangiye gutwarwa, abaturage babonaga ko amazu yabo ashobora kwangirika batangira gushaka aho bacumbikisha bimwe mu bikoresho byabo.

Mu byangiritse harimo ibyumba by’amashuri ku bigo bitatu bitandukanye birimo ishuri ry’incuke riri kuri rwunge rw’amashuri rwa Gikonko, ishuri ry’imyuga ryitwa VTC Mugusa n’ishuri ribanza ry’ahitwa Mbogo.
Hangiritse kandi amazu y’abaturage 8, amazu y’ubucuruzi 5, icumbi rya mwarimu n’icyumba cyafashaga abaturage mu bijyanye n’ikoranabuhanga kizwi nka BDC Gikonko.

Ari ibi byumba by’amashuri ndetse n’andi mazu yose, yari agiye arimo ibikoresho binyuranye, byinshi birimo ibikoresho by’abanyeshuri ndetse n’imfashanyigisho, ahandi hakaba harimo za mudasobwa, mu mazu y’ubucuruzi harimo ibicuruzwa, aha hose bimwe byangiritse ibindi babasha kubikuramo bitangiritse cyane.
Kayumba Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko aravuga ko hakomeje kubarurwa ibyangiritse, umubare nyawo ukaba utaragaragara.

N’ubwo amashuri n’ibikoresho bimwe na bimwe byangiritse, amwe muri aya mashuri yatangiye gushaka uko abanyeshuri baba bakomeje kwiga mu gihe bagitegereje ubufasha bw’akarere, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ndetse n’ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR).
Ufiteyezu Innocent, umuyobozi w’ishuri ry’imyuga VTC Mugusa ati “Intore ntibura ibisubizo, ntitwakwicara ubusa, ubu twatangiye kwegeranya ibikoresho mu byumba bimwe byakoreshwaga akandi kazi kugira ngo abana babe basubiye mu ishuri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Donatille Uwingabiye, aravuga ko nyuma yo kumenya icyegeranyo cy’ibyangiritse bari bushake ubufasha bw’ibanze ku bantu bose bangirijwe n’iki kiza, ubundi bakanasaba ubufasha MINEDUC na MIDIMAR.
Ati “Abaturage batishoboye barashakirwa aho baba bacumbikiwe, ubundi nyuma yo kumenya ibyangiritse turagerageza kwegeranya ubushobozi dufite tugende dukemura ikibazo kandi turasaba n’ubufasha muri minisiteri zibishinzwe”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikonko buratanga za ko kimwe mu bisubizo kugira ngo impanuka nk’izi zigabanuke ari ukubaka ibisenge bikomeye.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|