Gisagara: Imurikabikorwa rya JADF ryatumye bamenya ibikorerwa mu karere kabo

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara bateguye imurikabikorwa rigamije kwereka abatuye ako karere bimwe mu bikorerwa iwabo kandi bifitiye akamaro abaturage, ndetse bikaba byaranagaragaye ko bamwe muri aba baturage hari ibyo batari bazi ko bikorerwa iwabo.

Mu bikorwa byagiye bigaragara harimo Imbabura ya CANARUMWE ikorwa na Koperative y’abahejejwe inyuma n’amateka kubufasha ihabwa na SRYO (Sustaining Rwanda Youth Organisation), iyi mbabura ikaba ikoreshwam inkwi ariko ikagabanya ibicanwa ku kigereranyo cya 60%.

Hagaragaye ibikorwa byinshi birimo amafi yorowe na Koperative DUSUSURUKE yo mu murenge wa Ndora, uruganda rutunganya ibigori byera muri Gisagara narwo rwaje kumurika akawunga gatuganywa na Koperative KOJYAMUGI Mamba, n’ibindi byinshi.

Imbabura zizwi ku izina rya CANARUMWE.
Imbabura zizwi ku izina rya CANARUMWE.

Abaturage bitabiriye iri murikabikorwa batangaza ko bishimiye iki gikorwa kuko ngo bituma bamenya ibintu bibafitiye akamaro, ndetse bagashobora gusobanuza neza uko nabo babigeraho.

Mukamasabo M.Thérèse yagize ati “ibi bintu ni byiza kuko twungukiramo ubwenge bwinshi. Ubu tuvugana mbonye Imbabura ikoresha inkwi kandi bambwiye ko irondereza ibicanwa kuko ngo niba nari gukoresha inkwi 10 mu buryo busanzwe, ngo nakoresha inkwi 6 gusa”.

Si Mukamasabo gusa kandi wanejejwe n’ibyagaragaye muri iri murikabikorwa kuko na Minani Matiyasi wari uririmo yavuze ko ari kenshi yakeneraga kujya kugura ifu y’ibigori itubutse, bikamusaba kujya mu mujyi wa Huye kuko atari azi ko no mu karere ke ihatunganyirizwa.

Hamuritswe ibikorwa binyuranye byo mu karere ka Gisagara.
Hamuritswe ibikorwa binyuranye byo mu karere ka Gisagara.

Madamu Izabiliza Jeanne, umunyamabanga shingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, aherekejwe n’umuhuzabikorwa wa JADF ku rwego rw’Igihgu J.Paul Munyandamutsa, bitabiriye iri murikabikorwa, bashimye akarere ka Gisagara ibyo kamaze kugeraho kandi basaba abayobozi n’abaturage bako gukomeza gushyirahamwe mu rwego rwo gukomeza kukazamura.

Iri murikabikorwa ngarukamwaka ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara ryamaze iminsi igera kuri 2 rikaba ryarashojwe ku wa kane tariki 29/08/2013.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka