Gisagara: Impunzi z’Abanyarwanda ziba i Burundi zasuye u Rwanda ngo zibone amakuru afatika

Abanyarwanda 13 bahungiye i Burundi bari mu Rwanda muri gahunda yiswe ngwino urebe mu rwego rwo kureba uko igihugu gihagaze bityo nibasubirayo bageze kuri bagenzi babo 256 babana mu nkambi ukuri kw’ibintu bityo babe bafata umwanzuro wo gutahuka.

Aba banyarwanda b’impunzi baje baherekejwe n’abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) n’abakozi ba Leta y’u Burundi barimo abakomoka mu turere twa Gisagara, Nyaruguru, Ruhango na Bugesera.

Iyi gahunda iri gukorwa mu gihe biteganijwe ko tariki 30/06/2013 ari bwo ubuhunzi rusange ku Banyarwanda buzakurwaho.

Ndayambaje Bernard Placide, umukozi ushinzwe gucyura impunzi muri ministeri y’ibiza n’impunzi, avuga ko gahunda ya ngwino urebe igamije guha amakuru y’ukuri aba bantu baba bamaze igihe kinini batagera mu Rwanda, bigatuma bayageza no kuri bagenzi babo bigaca amakuru y’ibihuha.

Baje baherekejwe n'abakozi b'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) n'abakozi ba Leta y'u Burundi.
Baje baherekejwe n’abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) n’abakozi ba Leta y’u Burundi.

Nk’uko izi mpunzi zibyivugira ngo amakuru bahabwa n’abakuriye inkambi atandukanye kure n’ibyo bashoboye kwirebera, kuko babwirwa ko mu Rwanda nta muntu uhatuye, ko iyo umuntu ahungutse ahita yicwa.

Ariko nyuma yo gusura serivisi zitandukanye zirimo uburezi n’ubuvuzi byagaragaraga ko bashishikajwe no kumenya byinshi kuri ayo makuru kuko ngo bari bazi ko utishyuye ubwisungane mu kwivuza agurishirizwa isambu.

Mu karere ka Gisagara basuye urwunge rw’amashuri rwa Kibirizi rufite amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’ishami ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bworoheje na serivisi z’ubuvuzi, banasuye kandi ikigo nderabuzima cya Kibirizi basobanurirwa uko abantu bivuza hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.

Batemberejwe mu kigo cy'abana babana n'ubumuga bwo mu mutwe aho beretswe ko uburezi bwagejejwe kuri buri wese.
Batemberejwe mu kigo cy’abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe aho beretswe ko uburezi bwagejejwe kuri buri wese.

Uwihoreye Consolée w’imyaka 49 akaba akomoka mu cyahoze ari komini Gishamvu, yavuze ko yanyuzwe n’ibyo yiboneye ndetse ko agiye kubibwira abo yasize inyuma maze bagafatira hamwe icyemezo cyo gutaha.

Izi mpunzi zizasura uduce zikomokamo, umujyi wa Kigali n’akarere ka Musanze aho zizasura amakoperative n’inkambi ya Mutobo yakirirwamo abari abasirikari bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bibere urugero na babandi bagungiye mu mashyamba kubera kubeshywa ngo mu Rwanda baricana. Urugero rw’abahageze muzarurebereho nubwo mubuzwa gukurikirana amakuru, ariko Imana yonyine izabibwirira, kandi muzataha. Abahabonye nizere ko bagiye gutaha tugafatanya kubaka igihugu cyacu.

kayitana yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Sinvuga ubu reka nvuge kera kuva igisagara ugahungira i burundi byari nko gusimbuka ibyondo ugakandagira amabyi

ruti yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Bano banyarwada baba Burundi, barebe neza bazagende banabwira abandi bose uko mu Rwanda hameze. Abakibeshywa bose bafunguke amaso barebe iwabo ukuntu ari heza.

King yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Iyo izi mpunzi zibishobora cyangwa abakozi ba UNHCR bafata amashusho bakajya kwereka abasigaye mu nkambi byazabafasha kunva neza niba bashaka kunva.

mbaraga yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Abakiri mu buhungiro mbona bafite izindi mpanvu zibabeshejeyo kuberako ni benshi bahoze barikumwe baje bagasanga ari sawa bagataha,na nyuma bakajya batuma kubo basize mu nkambi,ariko ntibigeze bataha,naho ibyo bavuga ko babwirwa ko nta muntu utuye mu rwanda ahubwo nibyo byatuma baza kuko nta kibazo bahasanga!Uduhendabana we!!

cyiza yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka