Gisagara: Imbaraga zabo bazazikoresha bubakira abatishoboye

Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwiyemeje kuzasanira abatishoboye amazu muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, rukazasana amazu agera kuri 59

Aya mazu ari gusanwa n’urubyiruko rw’Akarere ka Gisagara, angana n’utugari 59 tugize imirenge y’aka karere, bivuga ko muri buri kagari hazakorwa inzu imwe.

Urubyiruko rwa Gisagara mu bikorwa byo kubakira abatishoboye
Urubyiruko rwa Gisagara mu bikorwa byo kubakira abatishoboye

Noel Rukundo uhagarariye inama y’igihugu y’urubyirruko mu karere ka Gisagara, avuga ko barebye bagasanga mu bikenewe harimo no gusanira amazu abatishoboye bagiye bavanwa muri ntuye nabi na nyakatsi, cyane ko abenshi usanga batuye mu nzu zidakomeye kubera ubushobozi buke.

Rukundo avuga ko muri aya mazu 59 harimo atatu azubakwa kuva hasi, ayandi akasanwaho ibintu bike inyuma, nko gukurungira no gusakara neza.

Ati “Twe nk’urubyiruko rugifite imbaraga, tubona kubakira abatishoboye ari igikorwa kizafasha aba baturage, kandi bikarushaho no kongera guha akarere kacu isura nziza kuko ari n’isuku tubafasha”

Bamwe mu bagize uru rubyiruko bavuga ko ibikorwa nk’iki bibatera ishema ndetse n’ibyishimo, kuko nabo babona ko bafite uruhare mu kuzamura Akarere kabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ntwari Jean Paul utuye mu murenge wa Kibirizi avuga ko mbere kwitwa arubyiruko nta gaciro byabaga bifite kuko ari nk’aho batanavugwaga, ariko ubu akaba anyurwa no kumva ko hari amahuriro y’urubyiruko kandi agira umusanzu aha agace atuyemo.

Amazu asigwa ingwa mu rwego rwo kuyasukura
Amazu asigwa ingwa mu rwego rwo kuyasukura

Abaturage bamaze gusanirwa amazu n’urubyiruko nabo bavuga ko babona urubyiruko rufite imbere huzuye ubutwari n’ubupfura kuko atari kenshi haboneka abantu bakora ibikorwa nk’ibi nta gihembo bategereje.

Mukantabana umukecuru wasaniwe inzu mu murenge wa Mukindo ati “Igihugu kirabatoza ubutwari kandi biragaragara ko bazavamo abayobozi, abarezi n’ababyeyi beza kuko gukora ibikorwa nk’ibi ntacyo tubitura ntibiboneka henshi, turabashimiye pe”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara nabwo bwemeza ko urubyiruko rw’aka karere ari zo mbaraga zako kandi ko rwitezweho byinshi, cyane ko nk’uko imibare ibigaragaza umubare munini w’abagize aka karere ari urubyiruko kuko bagera kuri 66% by’abatute Akarere bose.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka