Gisagara: Hasezeranyijwe imiryango 76 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko
Mu miryango isaga 170 yabaruwe ko ibana mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, 76 yasezeranyijwe kuwa gatanu tariki 31/08/2012.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ari intambwe nziza kandi ko n’isigaye izaza kuko inyigisho ku mibanire yemewe n’amategeko zitahagaze.
Imiryango yasezeranyijwe yemeza ko amakimbirane menshi ndetse n’ihohoterwa rikunze gukorerwa abana bikunze kugaragara mu ngo biva ku mubanire itemewe n’amategeko. Iyi miryango ivuga ko ubuzima bugiye guhinduka, imibanire ikarushaho kuba myiza biturutse kuri aya masezerano bahawe.
Nshimiye Eugene w’imyaka 45 na Mushiyimana Clementine w’imyaka 41 bari bamaze imyaka 18 babana batarasezeranye. Bavuga ko hakurikijwe inyigisho zatanzwe zikabafasha kumva akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko, babonye ko hagiye kubaho impinduka mu miryango myinshi irimo n’uwabo.

Bagize bati “Amasezerano tugiranye agiye guhindura byinshi kuko icyizere hagati yacu kiziyongera kandi ntawe uzumva ko hari ibyo agomba kwiharira byagakwiye kuba iby’umuryango wose bityo tubeho nta makimbirane. Imiryango myinshi ibana mu buryo butemewe n’amategeko ikunze no kubamo ihohoterwa ry’abana kuko nta burenganzira baba bafite”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Jean Claude Kabarisa, aravuga ko iyi miryango yasezeranye itanga icyizere ko n’isigaye izaza, kandi ngo bizera ko n’amakimbirane yajyaga agaragara mu ngo azagabanuka kuko akenshi yaterwaga no kuba nta cyizere kiri hagati yabo.
Yagize ati “Uyu murenge wari urimo ingo nzirenga 170 zibana zitarasezeranye ariko ubu tumaze gusezeranyamo 76 ku buryo twizeye ko n’isigaye izaza kuko tukiri kubigisha. Abenshi bajyaga bagirana ibibazo no kutumvikana bivuye kukuba nta sezerano rizwi bagiranye, bivuga ko n’ibibazo mu ngo bigenda bigabanuka”.
Nyuma yo gusezeranya imiryango ubuyobozi bugenda busuzuma imibanire yayo kugira ngo bumenye ko ahari amakimbirane yahagaze.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|