Gisagara: Harubakwa inkambi izakira impunzi z’Abanyekongo
Mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara hatangijwe ku mugaragaro imilimo yo kubaka inkambi igenewe kwakira impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo izarangira mu kwezi kwa mbere.
Iyi nkambi izakira impunzi zigera ku 10.000 kuri ubu zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira, ikaba iri kubakwa ku buso bungana na hegitari 47.7.
Iyi milimo yo kubaka amashuri abana bazigamo, imihanda izakoreshwa ndetse n’amacumbi izi mpunzi zizatuzwamo irimo gukorwa n’abaturage cyane cyane baturuka mu murenge wa Mugombwa, bamwe muri bo bakaba bavuga ko bari kubonamo imilimo yatuma bivana mu bucyene bakiteza imbere.

Uwimana Francine umwe mu bakora mu milimo yo kubaka iyi nkambi ati “Nzabasha kubonamo amafaranga nzagura amakayi nzajyana ku ishuri umwaka utaha, kandi mbona n’uzahakorera ubucuruzi azajya yinjiza amafaranga”.
Sibomana Vincent nawe uri mu milimo ahubakwa iyi nkambi ngo gahunda ye ni ukuvanayo amafaranga maze akigurira amatungo akorora, bikazamufasha no kujya abona umusaruro mwiza mu mirima ye abikesha ifumbire azaba yakuye kuri ayo matungo.
Atangiza imilimo yo kubaka iyo nkambi, tariki 19/12/2013, Minisitiri ufite mu nshingano ze imicungire y’ibiza n’impunzi, madame Séraphine Mukantabana, yatangaje ko nk’ uko byateganyijwe imilimo yo gutunganya iyo nkambi izarangira mu kwezi kwa mbere 2014 ari nabwo impunzi zizahita zihatuzwa.
Ati “Amashuri asigajwe gusakarwa no gushyirwamo isima nkaba mpamya ko igihe cyo gutangira amashuri bizaba byarangiye, aho gutuzwa naho tuzaba twubatse amahangari y’agateganyo bazaturamo twakire mbere na mbere imiryango ifite abana biga kugirango batakererwa amasomo”.

Minisitiri ufite mu nshingano ze imicungire y’ibiza n’impunzi yatangaje ko ituzwa ry’impunzi mu Karere ka Gisagara, ritazahungabanya ibidukikije nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino ahacumbikiwe izo mpunzi.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa inkambi 5 zicumbikiye Abanyecongo bahungiye mu Rwanda, harimo Kiziba, Gihembe, Nyabiheke, Kigeme na Mugombwa.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ayo mazu arasobanutse kbs
ko mbona intambwara za kongo zanze gushira se