Gisagara: Hari abarangiza kwiga imyuga bakabura ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho

Hari urubyiruko rwigira imyuga mu kigo cy’urubyiruko (YEGO Center) cya Gisagara rurangiza kwiga rukabura amafaranga yo kugura ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyo rwize, bituma muri aka karere bifuza ko cyakwemerwa n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB) bityo abakirangijemo bakabasha kubona inguzanyo biboroheye.

Abize imyuga mu kigo cy'urubyiruko rwa Gisagara bifuza ko bafashwa kubona ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho
Abize imyuga mu kigo cy’urubyiruko rwa Gisagara bifuza ko bafashwa kubona ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho

Mu baza kuhiga harimo bakeya baba bararangije amashuri yisumbuye, ariko abenshi baba ari abana bo mu miryango ikennye bacikirije amashuri, ku buryo iyo batagize amahirwe yo kubona abaterankunga kubasha kwigurira ibikoresho byo kwifashisha batangira umwuga bize bibagora.

Eugénie Nirere wo mu Murenge wa Gishubi, yahize kudoda imyenda mu gihe cy’amezi atandatu, abiherwa n’icyemezo tariki 11 Mutarama 2024. Kimwe n’abandi baturuka mu miryango ikennye, akimara kwakira icyemezo yifuje kubona ubufasha bwo kugira imashini yo kwifashisha.

Yagize ati “Nabyaye mfite imyaka 18, mbaho mu buzima bungoye, umwana ndamurera, amaze kugira imyaka ibiri ndavuga nti reka njye kureba ko muri YEGO Center nanjye banyakira. Baranyakira, nkajya mbona binaza. N’iyi jipo ndetse n’akaribaya nambaye ni njyewe wabyidodeye.”

Yunzemo ati “N’ubwo ndangije, mbona ubuzima bukomeje kungora. Wenda ninegera umuntu ufite imashini akazajya ampa nk’iribaya nkarimudodera akanyishyura igihumbi, bizamfasha kubaho. Ariko kuzabasha kwigurira imashini ngihereyeho ntibizanyorohera kuko icyo gihumbi ari cyo kiba kigomba kuvamo agasabune, amavuta n’utundi.”

Usanga ariko abavuga nka Nirere bagirwa inama yo kwishakamo ibisubizo, nk’uko hamwe na bagenzi be babibwiwe na Denyse Dusabe, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza.

Yagize ati “Turabakangurira kwishyira hamwe, bagahera mu dushinga duciriritse. Akarere kacu gashingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi. Abana bashobora guhinga imboga cyangwa bakorora amatungo magufiya, bakazakuramo ubushobozi bwo kwifashisha bakagera ku bikoresho bakeneye. Hari aho byagiye bishoboka, ariko natwe turahari ngo dukomeze kubafasha.”

Abo uyu muyobozi avuga bagenda bafasha harimo abo mu miryango ikennye cyane ariko hari n’abakora imishinga yashimwa bagahabwa inkunga y’ibihumbi 300 baheraho bikura mu bukene.

Zimwe mu nkweto zikorwa n'abize muri YEGO Center ya Gisagara
Zimwe mu nkweto zikorwa n’abize muri YEGO Center ya Gisagara

Icyakora, Elisée Bakundukize uyobora YEGO Center ya Gisagara, avuga ko kubona icyemezo bamaze igihe bategereje cyo gukorana n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro (RTB) byaba n’umuti ku kubura ibikoresho ku bo bigisha, kuko babasha byibura kubona inguzanyo z’ibikoresho.

Agira ati “Hari amabwiriza ya Minisitiri w’Urubyiruko adusaba guhugura abana mu myuga. Dukeneye ko Minisiteri idusabira uruhushya rwo gukorana na RTB kugira ngo abana bavuye hano babashe kwishingirwa n’ikigega BDF cyangwa babashe no gufashwa mu bundi buryo n’indi mishinga iza ireba abafite serifitika zemewe.”

Kuri YEGO Center ya Gisagara bamaze kwigisha abatari bakeya, kuko mu gihe cy’imyaka itandatu, buri mwaka cyigisha imyuga y’ubudozi, gukora inkweto n’ikoranabuhanga ku babarirwa mu 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka