Gisagara: Birukanywe nabi bata imiryango yabo n’imitungo yabo

Abandi Banyarwanda 28 bagejejwe mu karere ka Gisagara nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya bavuga ko bahirukanywe nabi bakubitwa mu gihe bari bizeye ko bagiye gusonerwa bakagumana n’imiryango yabo iri muri iki gihugu birukanywemo.

Aba baturage batahutse baturuka i Karagwe mu gihugu cya Tanzaniya bavuga ko bari kwirukanwa nabi nyuma y’uko bari babwiwe ko ibihugu bigiye kwiga ku kibazo cyabo, ubu bakaba bari gukubitwa bakirukanwa nabi kurenza uko byari mbere.

Nk’uko Mukamanzi Agnès wagiye muri Tanzaniya muri 1987 akaba yari ahabyariye abana bane abivuga ngo bari barahawe ibyangombwa byo gutura ku buryo ngo batateganyaga kuzagaruka mu Rwanda, none ngo byabaye ngombwa ko asiga umuryango we n’amasambu aratahuka kuko yari abitegetswe.

Ati “Byari bikomeye, baraza bakirukana abantu mu byabo ku ngufu ndetse n’inkoni rugeretse, kandi twari twarabonye ibyangombwa byo gutura, dufiteyo imiryango n’amasambu none twarabisize”.

Abandi Banyarwanda 28 bo muri Gisagara baratahutse bava Tanzaniya.
Abandi Banyarwanda 28 bo muri Gisagara baratahutse bava Tanzaniya.

Pascal Mugenzi umwe mu bahungutse ati “Batweretse urwango rukabije mu gihe gito, batwirukana badushushubikana nta no kwibaza ku mitungo yacu n’imiryango yacu kuko twari twarashakanye nabo tubyarana nabo ariko ibyo byoze twarabisize”.

Abaza baravuga ko basize imitungo yabo n’abavandimwe bari bafite inkamu mashyamba aho zabaga, bakaba bafite ubwoba ko abasigaye batazahava amahoro bakurikije uko bo bahavuye.

Abanyarwanda baba muri Tanzaniya bongeye kwirukanwa mu gihe mu minsi ishize Perezida w’u Rwanda n’uwa Tanzaniya bahuriye i Kampala bagatangaza ko ikibazo kizingwaho n’impande zombi.

Aba baturage ngo batunguwe nuko abayobozi bo muri Tanzaniya bari kunyura inyuma bakaza mu byaro barikumwe n’abasirikari bakabirukna ku ngufu ndetse bakabakubita.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

nibihangane tuzabakira kuko ni abacu

nkurunziza theogene yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka