Gisagara: Bifuza ko buri munyarwanda yagera aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge

Abatuye umurenge wa Muganza bibumbiye mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, baratangaza ko bishimira aho bageze mu bwiyunge, bakifuza ko Umunyarwanda wese yagera aho bageze.

Nyuma ya Jenoside yo muri Mata 1994 yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abanyarwanda benshi basigaranye ibikomere bitandukanye haba imbere mu mutima ndetse no ku mubiri. Ibyo mu mutima byashegeshe benshi ndetse bikanabagora gutera intambwe mu buzima.

Muri uyu murenge wa Muganza uherereye mu karere ka Gisagara ubu hashize imyaka ibiri hatangijwe amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere, akaba arimo abantu b’ingeri zose, abarokotse Jenoside ndetse n’abafunguwe baregwaga ibyaha bya Jenoside.

Aba baturage ku mpande zombi bavuga ko babonaga kubana bidashoboka, aho abarokotse bumvaga batabana n’ababahemukiye ndetse n’abafunguwe bakumva batabasha kujya hamwe n’abo bahemukiye.

Manirahaba Alphonse w’imyaka 27 akaba yararokotse Jenoside avuga ko atashoboraga kwakira ubupfubyi bwe byongeye ngo guhora abona abari abaturanyi b’iwabo byaramwicaga cyane kuko bose yababonagamo abicanyi n’abataragize uruhare muri Jenoside akabona aribo bamaze umuryango we.

Ati “Kuri jye uwitwa umuhutu wese numvaga ari umwicanyi, nahoraga nigunze ntawe mvugisha mu baturanyi kuko numvaga bose baragize uruhare mu iyicwa ry’umuryango wanjye, narabangaga nahoraga ntekereza kwihorera gusa”.

Nyuma Alphonse yaje guhabwa inama n’abafashamyumvire maze yemera kujya mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere, ahabwa inyigisho hamwe n’abandi, abagize uruhare muri Jenoside bari mu itsinda basaba imbabazi barazihabwa maze batangirira hamwe urugamba rw’iterambere.

Abagize amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge mu murenge wa Muganza barahura bakaganira kuri gahunda zabateza imbere.
Abagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Muganza barahura bakaganira kuri gahunda zabateza imbere.

Umusaza witwa Kabukeye Theodomir akaba umuturanyi wa Alphonse Manirahaba, amaze igihe gito afunguwe akaba yararegwaga icyaha cya Jenoside, aza kwemera icyaha arafungurwa ubu akora imirimo nsimburagifungo muri uyu murenge.

Kabukeye avuga ko bitari byoroshye kongera kurebana n’abarokotse Jenoside, kuba hamwe nabo mu ishyirahamwe byo ngo byamuteraga ipfunwe. Aho agereye muri aya matsinda y’ubumwe n’iterambere yafashe umwanya wo gusaba imbabazi arazihabwa.

Ati “Mbona kwemera icyaha ari kimwe mu cyamfashije gutera intambwe ubu nkaba mbasha kongera kuvugana n’abavandimwe bose turi kumwe, aho numvaga mfite ipfunwe ntanakwiye kugera mu bandi”.

Aya matsinda bayahuriramo byibura inshuro imwe mu cyumweru bakaganira kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, aho bakomeza guhabwa inyigisho ku byabaye mu Rwanda kugirango hatazagira n’uwongera kubashuka akabashora mu macakubiri.

Nta bumwe n’ubwiyunge nta terambere ryagerwaho

Aba baturage bavuga ko ikindi cyatumwe bafata umwanzuro wo kuba hamwe ari uko basanze igihe cyose bazabaho badashyize hamwe nta n’iterambere bazageraho.

Nyirantsindira Vestine umwe mu rubyiruko rwarokotse Jenoside nawe uri muri aya matsinda, avuga ko kubera ubwigunge yabagamo ategera abandi umutima we wuzuye urwango gusa, atabashaga kugira icyo ageraho kuko atatumaga hari ushobora kumugira inama cyangwa ngo yemere kujya hamwe n’abandi bashake icyo bakora.

Ati “Nahoraga mu bwigunge agahinda n’urwango aribyo bintunze, maze ngahora mu bukene budashira kuko nahoraga ntegereje kujya inama n’abo numvaga ari bene wacu gusa ariko simbabone kuko hasigaye mbarwa”.

Aho bamwe mu barokotse Jenoside bamujyaniye mu itsinda ubu ngo amaze gutinyuka, bishyize hamwe bafite ibikorwa bigamije kubateza imbere bitandukanye, kuri we ubu ngo ntakibarizwa mu batishoboye.

Umwe mu bafashamyumvire muri aya matsinda y'ubumwe n'ubwiyunge aganira n'abanyamuryango.
Umwe mu bafashamyumvire muri aya matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge aganira n’abanyamuryango.

Ibi ni na byo bigarukwaho na Kantarama Marie Frederic umwe mu bafashamyumvire muri aya matsinda, aho avuga ko iyo abaturage baguma mu mwiryane bahoragamo badashobora guca bugufi ngo bemere gushyira hamwe, ntacyo bari kugeraho gifatika.

Ati “Biragaragara ko ubuzima twarimo mbere bumaze guhinduka, buri wese yabaga mu bye, tugahora turebana ay’ingwe ku mpande zombi ntitugire icyo tugeraho, ariko ni ukuri umuntu umwe ntacyo yageraho, twishyize hamwe kandi ubu tumaze kugera ku bikorwa bifatika”.

Kantarama akomeza avuga ko abarokotse bagiye ari bake ku misozi bityo bakaba bakeneye abaturanyi babo, abandi baturage nabo kandi bakeneye ibitekerezo bya buri muntu ku bijyanye n’iterambere ndetse n’imibanire muri rusange bityo bakaba bakwiye kutagira uwo baheza.

Aya mashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Muganza, akora ubuhinzi butandukanye, bagira gahunda zo korozanya ndetse ubu banafite ubworozi bw’inzuki bateganya ko mu minsi mike buzajya bubaha umusaruro utubutse maze bakagurisha bakizamura.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu murenge ndabona warakataje bityo ukaba watanga amasomo ahandi mu tundi duce bityo abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge buducengere

butama yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka