Gisagara: Barifuza kurara bamenye igisubizo cya Perezida Kagame
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara nyuma yo gutora referandumu baravuga ko baraye banamenye igisubizo cya Perezida Kagame byabashimisha.
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bigaragara ko bazindukiye gutora, ahenshi site ubu zisigayeho abahagarariye amatora, abaturage bo barasa n’abarangije kuko ubu haza umwe umwe.

Site zitandukanye ziragaragaraho imitako itandukanye, amaradiyo afasha abaturage kumva uko ahandi amatora yifashe, ndetse ahandi ho hari ababyinnyi basusurutsa abitabiriye amatora.
Abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi baganiriye na Kigalitoday, baravuga ko bari batindiwe gusa n’uyu munsi aho bavuga ko nyuma yo kuza kumenya ibyavuye mu matora, byaba byiza banamenye icyo umukuru w’igihugu Paul Kagame abivugaho.

Maniraho Jean Pierre ati “Rwose dutegerezanyije amatsiko igisubizo cya Perezida, turaye tukibonye byadufasha kutagira igishyika.”
Uyu muturage Maniraho Kigalit Today yamubajije igituma ashaka igisubizo cya Perezida kandi ibiri buve mu matora ya referendum bitaramenyekana, avuga ko amatora y’uyu munsi yo atayafiteho impungenge kuko kuri we ngo bitari ugutora ahubwo byari ugushimangira ubusabe bwabo.

Mukamana, umwe mu bakecuru bitabiriye amatora mu Murenge wa Save, Akagari ka Rwanza, na we avuga ko kuri we amatora yamugendekeye neza kandi ko yatoye mu bwisanzure gusa akaba yifuza ko Perezida Kagame yabagezaho umwanzuro we kare.
Ati “Ibyacu turabirangije ahubwo nyakubahwa Kagame na we iyaba yari guhita atumara amatsiko, none se ko n’ibya mbere ari twe twabyisabiye.”

Si aba gusa kandi kuko abaturage batandukanye ku masite y’aka karere mu byo bagiye bagarukaho bagaragaje icyifuzo cyo kumenya igisubizo cya Perezida vuba.
Mu Karere ka Gisagara, abaturage benshi bazindutse ku buryo mu masaha ya saa kumi z’igitondo bari mu mihanda batangiye kujya ahatorerwa.

Mukaremera Francine uhagarariye amatora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko mu kanya gato saa saba baraba barangije kuko ahanshi nta banti bakiri kuza, ikindi kandi akavuga ko nta kibazo na kimwe bigeza bagira kuko amatora bari barayiteguye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|