Gisagara: Baravuga ko uyu mwaka bisa nk’aho nta Noheri yabaye

Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gisagara biganjemo abacuruzi baravuga ko bakurikije uburyo nta mafaranga yagaragaye mu munsi mukuru wa Noheri, wagirango uyu mwaka nta yabaye.

Ubusanzwe mu minsi mikuru isoza umwaka, abatuye Akarere ka Gisagara bakunze guhaha cyane ibiribwa byiganjemo inyama, umuceri, bakenga inzoga mu ngo zabo ariko kandi bakajya no mu tubari bagasangira inzoga n’inshuti zabo, ariko kuri iyi Noheri ngo siko byagenze.

Rwemera Martin ucuruza ibiribwa ku isoko rya Rwanza mu Murenge wa Save aravuga ko kuva icyumweru cyatangira nta kintu na kimwe cyagaragaza ko hari umunsi mukuru, abantu baguraga buke buke uko bisanzwe, nta guhahira Noheri kugaragara ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Ati “Reka rwose jye nta muntu nabonye ahahira Noheri, byari ibisanzwe wagira ngo nta munsi mukuru uhari”.

Ku nsengero hagaragaye abantu benshi ku munsi wa Noheli, ariko bose bahitaga bajya mu ngo zabo abandi bakajya ku mirimo yabo.
Ku nsengero hagaragaye abantu benshi ku munsi wa Noheli, ariko bose bahitaga bajya mu ngo zabo abandi bakajya ku mirimo yabo.

Uyu mucuruzi avuga ko byibura kuri Noheri hagurwaga cyane ikiribwa cy’inyama ariko kuri ubu nazo zikaba zitarahashwe nk’uko byajyaga bigenda.

Uwitwa Gasongo ukunze kubagira ingurube mu Rwanza avuga ko nta cyashara cyabonetse nko muri Noheri zashize.

Ati “Urabizi ko hano muri Save akabenzi karibwa cyane ariko ubu rwose nta baguzi twabonye kuko nk’ubu nabaze ingurube 5 gusa mu gihe muri Noheri y’ubushize nabaze izirenga 10”.

Mu tubari naho ni nk’uko byari bimeze, aho ahenshi hari hafunze kubera gutegereza umwanya munini abaza kunywa ntihagire abaza bagahitamo nabo kujya kwiruhukira mu ngo zabo. Ahari hafunguye naho habaga harimo umuntu umwe cyangwa babiri cyangwa nta n’abarimo.

Minani Jean Paul ukorera mu kabari kari mu Murenge wa Save, yavuze ko iyi Noheri yari ikonje cyane ku buryo ngo kuri we nta yabaye.

Ati “Ubu se wowe hari Noheri uruzi? Noheri tutabonyemo abaza kunywa ni Noheri bwoko ki ? jye nagize ngo iy’uyu mwaka yasubitswe, nta mafaranga ariho nta kigenda”.

Utubari n'ahandi hacururizwa henshi hari hafunze kubera kubura abakiriya.
Utubari n’ahandi hacururizwa henshi hari hafunze kubera kubura abakiriya.

Ibi ariko ntibiri mu bacuruzi gusa kuko n’abaturage mu ngo zabo bavuga ko uyu mwaka nta musaruro bagize, bityo bakaba batabashije kwizihiza Noheri nk’uko bajyaga bayizihiza.

Umwana w’imyaka 14 witwa Kamana Jean Claude ubwo twahuraga ava mu misa, yavuze ko nta munsi mukuru uri mu rugo iwabo kuko batabashije kubona amasaka y’ikigage n’ibishyimbo bejeje bikaba ari bike batarabonye ibyo bashora ku isoko ngo bahahe ibindi biribwa.

Ibyifuzo by’aba baturage bo muri Gisagara ni uko umwaka uje bagira amahirwe ikirere kikaba cyiza maze bakazeza, dore ko ngo imvura yagiye igwa nabi mu minsi yashize ariyo yishe imyaka ntibeze uko byakagombye.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka