Gisagara: Barasaba kwishyurwa amafaranga y’ingendo bakora bagiye mu kazi

Abakozi bakora mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) mu Karere ka Gisagara, barasaba kwishyurwa n’akarere amafaranga bagiye bakoresha mu butumwa bw’akazi igihe kirenga umwaka kuko bavuga ko ntayo bahabwaga bakarinda kujya bakoresha ayabo.

Iki kibazo cyo kutishyurwa amafaranga akoreshwa mu butumwa bw’akazi ngo gifitwe n’abakozi b’ubwisungane mu kwivuza mu bigo nderabuzima byose by’akarere ka Gisagara.

Barasaba kwishyurwa ibirarane by'amafaranga y'ingendo z'akazi MUSA itarajya muri RSSB.
Barasaba kwishyurwa ibirarane by’amafaranga y’ingendo z’akazi MUSA itarajya muri RSSB.

Abakozi bakorera mu bigo nderabuzima bitandukanye mu Karere ka Gisagara bakaba bavuga ko uku kwikora ku mufuka bagiye mu butumwa bw’akazi (Mission) barangiza ntibasubizwe amafaranga yabo byagiye bibagiraho ingaruka kuko ayo mafaranga hari byinshi baba bagakwiye kuyakoresha mu ngo zabo.

Umwe muri bo twaganiriye utashatse ko amazina ye agaragazwa, agira ati “Iki kibazo kimaze igihe kandi kiradukenesha kuko ubundi umuntu akorera amafaranga kugira ngo amufashe gukemura ibibazo bye bwite none twe ntacyo adukemurira kuko aherera muri ka kazi gusa.”

Basaba ko bakwishyurwa ibirarane bafitiwe hakiri kare, dore ko ngo n’irishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu gihe gito riba ribarizwa mu kigo cy’ubwitegenirize bw’abakozi, RSSB, bakagira impungenge ko baramutse batinze kuyahabwa yazahera ntibayabone.

Bati “Turibaza ko biramutse bihindutse ishami ryacu rikajya mu kindi kigo twazahezwa ayo mafaranga ntitwishyurwe.”

Kuri iki kibazo ariko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Mvukiyehe Innocent, avuga ko kuba aba bakozi batishyurwa ngo byatewe n’ubushobozi buke bw’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza cy’aka karere.

Nubwo Mvukiyehe atavuga igihe nyacyo akarere kazaba kamaze kwishyurira aba bakozi, abizeza ko uko bizagenda kose bazishyurwa kandi ko akarere kari kureba uburyo iki kibazo cyakemurwa.

Imibare itanganzwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara igaragaza ko umwenda wose w’amafaranga y’ingendo azishyurwa abakozi ba mutuelle de santé bakorera mu karere ka Gisagara, ungana na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka