Gisagara: Barasaba kutavutswa amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame

Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bahereye ku byo bavuga ko bagejejweho n’ubuyobozi bwiza bwa Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame, birimo umutekano nk’isoko y’iterambere bagezeho, barasaba kutavutswa amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Iki cyifuzo abatuye Umurenge wa Gikonko bakigejeje ku ntumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda zari zihagarariwe na Depite Spéciose Mukandutiye, ubwo zabasuraga kuri uyu wa 20 Nyakanga 2015, kugira ngo zumve ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo by’abaturage ku bijyanye n’ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga igena umubare wa manda za Perezida wa Repulika.

Barasaba kotavutswa amahirwe yo kuzongera kuyoborwa na Perezida Kagame.
Barasaba kotavutswa amahirwe yo kuzongera kuyoborwa na Perezida Kagame.

Mukamasabo Domitille, umukecuru w’imyaka 72, avauga ko ibyiza byinshi yabonye yabigezeho akuze kandi abigezwaho n’ubuyobozi bwiza. Kuri we ngo ntabona impamvu bwahinduka kandi bwaramugejeje ku byiza atari yarigeze.

Ati “Ku bwa Paul Kagame navuye kuri nyakatsi yo kuburiri nari ndyamyeho imyaka irenga 60, nahawe amatungo, abazukuru bajya mu ishuri n’ibindi ntarondora, ubwo se koko umuyobozi nk’uwo yaba aviraho iki? Nibamuturekere.”

Abaturage b’Umurenge wa Gikonko bavuga kandi ko amategeko niba ashyirwaho n’abantu, anashobora guhindurwa n’abantu bityo bakaba bavuga ko batumva impamvu byaba ikibazo kandi ibyifuzo byabo bigaragara.

Depite Karemera Thierry na Depite Speciose Mukandutiye nyuma yo kumva ibyifuzo by'abaturage banishamanye na bo.
Depite Karemera Thierry na Depite Speciose Mukandutiye nyuma yo kumva ibyifuzo by’abaturage banishamanye na bo.

Kamana Ildephonse ati “Kuki ibi byaba impaka ariko? Niba twe abayoborwa dutanze icyifuzo ku buyobozi twifuza, kuki byarinda kuba birebire kandi uwo dushaka ahari? Nibaduhe amahirwe yo gukomeza gutera imbere kuko Kagame iterambere ashoboye kuritugezaho rwose.”

Ikindi, abatuye muri uwo murenge bavuze ni uko biramutse binabaye ngombwa ko bongera kwandika andi mabaruwa asaba ko iyi ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa kugira ngo babashe kwitorera Perezida Kagame ku yindi manda, babikora ariko amahirwe yo kuzongera kumugira nk’umuyobozi ntabaceho.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwanya ntudupfire ubusa dusabe izi ntumwa zacu ko ntawundi dushaka ko atuyobora atari Paul Kagame

mwezi yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka