Gisagara: Bamaze gusobanukirwa n’agahunda y’amatora
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa amatora y’abadepite mu kwezi kwa cyenda, abatuye akarere ka Gisagara batangaza ko bameze gusobanukirwa n’agahunda y’ayo matora bakaba bategereje ko itariki igera ngo bajye gutora.
Tariki 13/07/2013, komisiyo y’igihugu y’amatora yasobanuriye abaturage bo mu karere ka Gisagara ibijyanye n’ayo matora hifashishijwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Kizito Mihigo.
Komisiyo y’igihugu y’amatora yifashisha abahanzi kubera ko bwumvwa n’Abanyarwanda benshi , n’ubutumwa batanze bunyuze mu ndirimbo bukagera ku baturage benshi; nk’uko byasobanuwe na Sylvestre Kagabo ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu turere twa Huye na Gisagara.
Aba baturage bo mu karere ka Gisagara bavuga ko bazi neza ibyiza byo kwitorera abayobozi, ko baniteguye amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa cyenda kandi ngo bakaba bazayagiramo uruhare.
Kalisa Pascal umwe mu banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo muri aka karere avuga ko kwitorera abayobozi bamuhagararira cyangwa bazamuyobora ari inshingano ze kandi ko abyishimira.
Uwitwa Mukamugema Patricie, umukecuru muri aka karere nawe avuga ko yiteguye neza gutora. Ati “Narasobanuriwe rwose ubu niteguye gutora ndetse nibakenera ko tunabafasha kugirango amatora azagende neza tuzabafasha”.
Kugirango aya matora y’abadepite azagende neza, komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abaturage gutegura hakiri kare ibyangombwa byitwazwa n’ugiye gutora, kwiyandikisha kuri lisite y’imatora ndetse no kuzayitabira.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|