Gisagara: Bagiye kujya bifashisha telefoni bakurikirana ikemurwa ry’ibibazo byabo

Nyum yo kuvugurura gahunda ya E- Kayi ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagra buravuga ko hagiye gutangira uburyo bwo kwifashisha telefone igendanwa mu gutanga serivisi nziza ku baturage.

Ubusanzwe kugira ngo umuturage akemurirwe ikibazo mu buyobozi, yagombaga kwitwaza ikayi yanditsemo ikibazo cye ndetse n’uko cyagiye gishakirwa umuti hakurikijwe inzego.

Telefone muri Gisagara ngo izafasha mu itangwa rya serivisi.
Telefone muri Gisagara ngo izafasha mu itangwa rya serivisi.

Nyuma iyi gahunda yo kwandika ikibazo cy’umuturage mu ikayi byaje kugaragara ko ibamo ibibazo kuko hari ubwo umuturage yayiburaga cyangwa ikangirika, bikagorana kumenya aho ikibazo cyari kigeze ndetse bigatuma habaho gusiragira mu buyobozi ku baturage.

Gahunda ya E-kayi yaje rero ari igisubizo kuko noneho ikibazo cy’umuturage kibikwa muri mudasobwa ndetse kikanahererekanywa mu nzego hifashishijwe ikoranabuhanga bityo bikihuta kandi ntibibe byatakara.

Gusa ubuyobozi bwaje gusanga ari ngombwa ko hajyamo n’ibindi byose birebana n’umuturage nk’ibyiciro by’ubudehe ndetse n’imihigo y’ingo, maze isubirwamo byongerwamo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Léandre yavuze ko ubu noneho hagiye kujyaho gahunda izorohereza umuturage aho kujya akora urugendo ashaka aho yakura mudasobwa, ahubwo azajya akurikirana ikibazo cye akoresheje telefoni igendanwa hifashishijwe code.

Iyi gahunda ya E-kayi ariko Karekezi avuga ko itazafasha umuturage gusa kuko bizorohereza n’abayobozi kujya bakemura ibibazo ku buryo bwihuse kandi banakurikirane ku buryo bworoshye gahunda z’abaturage nk’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’ibindi.

Ati “Iyi gahunda izadufash gutanga serivisi nziza kurushaho kandi tunamenye uko imihigo igenda ihigurwa bityo tujye tubasha gukurikirana ahari imbara nke hakiri kare.”

Karekezi avuga ko n’udafite telefone ngo ashobora kwifashisha iy’umuturanyi we, avuga kandi ko iyi gahunda yashimwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ndetse ngo ishobora kuzifashishwa mu gihugu hose.

Iyi serivisi yo gukurikirana gahunda zitandukanye ku muturage hifashishijwe telefoni izatangira gukoreshwa mu minsi mike, izaba ari ubuntu kuri buri mu turage kuko akarere kagiranye amasezerano n’amasosiyeti y’itumanaho akorera mu Rwanda ndetse kakaba karanishyuye gategereje guhabwa umurongo wo gukoreraho.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyigahunda Iranoze, Courage Mwiterambere Rya Karere Kacu Ndetse Nigihugu Muri Rusange. Tubarinyuma MBANZABIGWI! DUKORANE UMURAVA DUTERIMBERE!

ntirenganya philemon yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Mwiriwe twishimiye uko Akarere Ka Gisagara kagiye kujya gakemura ibibazo by’abenegihugu mu buryo bwihuse utundi turere tujye gukora urugendo shuri muri Gisagara .igihugu cyacu cyihute mu iterambere.

Theos yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka