Gisagara: Ahari ibiyobyabwenge nta bumbwe, ubwiyunge n’iterambere biharangwa
Abatuye umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara baremeranywa n’umuryango International Alert ukunze kubafasha mu bikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge, ko uwafashe ibiyobyabwenge ataba agishoboye kumvikana n’abo babana ndetse ko nta n’iterambere yageraho.
Umuryango International Alert ukunze kugaragara akenshi mu bikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge mu baturage, ubu ufatanyije n’indi miryango nka PROFEMME twese hamwe, ARCT Ruhuka ikorera mu karere ka Gisagara, wiyemeje no gushishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mu murenge wa Mukindo bahabwa inyigisho n’iyi miryango, batangaza ko zabafashije kumenya ibiyobyabwenge ibyo aribyo ingaruka zabyo ndetse n’uburyo bafasha uwamaze kubyishoramo. Bavuga kandi ko akamaro kabo nk’urubyiruko ari ukubikumira bigisha bagenzi babo batagezweho n’izo nyigisho baharanira ko byacika.
Dushimirimana Alice w’imyaka 19 ati “Twasobanuriwe ko ibiyobyabwenge ari ibintu bibi byangiza ubuzima bw’umuntu, agata umurongo, ku rubyiruko bikaba byatuma yishora mu ngeso mbi, ariko kandi bikaba byatuma atakibashije gutekereza icyamuteza imbere.”

Gloriose Bazigaga uhagarariye International Alert mu Rwanda no mu Burundi, nawe icyo yagarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 24/04 ubwo yasuraga abaturage bo muri Mukindo, ni uko ibiyobyabwenge bikwiye kurwanywa kuko bituma abantu bakora ibidakorwa kubera guta ubwenge, kandi uwataye ubwenge akaba atanabasha kwiyubaka ngo atere imbere.
Yatanze urugero rw’igihe cya Genocide yo muri Mata 1994 aho urubyiruko rwashishikarizwaga kunywa urumogi kugirango rushire ubwoba rubashe kwica abantu no gukora andi mahano yose yakozwe mu gihe cya Genocide, yongeraho kandi ko uko guta ubwenge kutanatuma umuntu abasha kubana n’abandi mu mahoro kuko ahora akora ibidakorwa.
Ati “Ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere ntibyagerwaho igihe abantu badafite ibitekerezo bizima, uwataye ubwenge ntiyatekereza kubana n’abandi neza ndetse ngo habeho no kwishyira hamwe mu bikorwa bigamije iterambere. Niyo mpamvu dukwiye kubirwanya twivuye inyuma.”
Kuri uyu wa kane kandi, umuryango International Alert wanahaye umurenge wa Mukindo inyakiramashusho zigera kuri 6 zizajya zibafasha kureba ibiganiro bitandukanye bizabafasha kwirinda ibiyobyabwenge, kwiyubaka ndetse n’ibibashishikariza iterambere. Izi nyakiramashusho zikaba zifite agaciro ka hafi miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|