Gisagara: Abatuye ahateganyijwe gushyirwa umujyi w’akarere bizeye impinduka nziza
Bamwe mu batuye santere ya Rwanza mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, hamwe mu hazaba hagize umujyi wa Gisagara barishimira ibikorwa bari kugeraho ndetse bakanizera kuzakuza imikorere yabo bivuye ku kwaguka kwa santere yabo.
Ibi ngo bije nyuma y’uko hashyizwe ahagaragara igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisagara, uzaba unyura mu mirenge itatu y’aka karere harimo Ndora, Kibirizi n’uyu murenge wa Save santere ya Rawanza iherereyemo.
Abaturage bahaturiye bavuga ko ubu kubona ikibanza muri ako gace bitacyoroshye kubera ko ibiciro byabyo byikubye inshuro nyinshi.
Mutuyimana Mark umwe mu bahatuye banahakorera ubucuruzi ati “Mbere ikibanza cyo guturamo cyabaga kigura hagati y’ibihumbi 100 na 150 none ubu ntiwakibona udatanze miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda”.
Nubwo ibiciro by’ibibanza bizamuka kubera umujyi uri kugenda ukura, abifuza kuhatura bahazamura amazu nabo batangiye kuba benshi kuburyo abafite amaduka acuruza ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’agakiriro katangiye kuhakorera ngo bafite icyizere cy’imikorere.

Nzeyimana Damas ukorera mu gakiriro ka Rwanza ati “Uko hagenda hahinduka ubona hari icyo twunguka mu mikorere, abubaka baza gusudiza ibikoresho mu gakiriro kacu kandi n’abacururiza muri aka gasantere babona abakiriya kuko natwe turabagana iyo hari ibyo dukeneye mu kazi kacu, mbona hari icyizere cy’imikorere”.
Kimonyo Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Save, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko uwo mujyi waturwa mu kajagari bagenda bakata ibibanza banashyiramo imihanda.
Aha arizeza abaturage ko umuhanda mugari unyura muri uwo mujyi bateganya kuwutunganya, ko kandi n’abaturage bifuza kwimuka buzababa hafi kugirango hatazagira uhutanzwa n’izo mpinduka.
Ati “Iyo hari umuturage ufite ushaka kumugurira ikibanza turabahuza ndetse tukanakurikirana uhaguze kugirango amenye inyubako zemerewe kuhajya bityo hatazagira uwubaka inzu zitajyanye n’icyerekezo”.
Abatuye uyu murenge wa Save ntibashidikanya ku iterambere rigenda ribegera kuko n’ubundi bavuga ko bari bamaze kubona impinduka bivuye kuri kaminuza gatorika imaze imyaka ine ihageze, bityo kuhashyira umujyi bikaba ari inyongera kandi bahamya ko izabagirira akamaro.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni ibyerekana ko u rwanda ruri kugenda rutera imbere kandi iterambere ntitrugume i Kigali ahubwo rikagera ni byaro, abayobozi bacu bakomeze kutubera ba nyambere mu kuzamura iki gihugu
erega iyo mijyi iba igiye kuhashyirwayo ni yacu abaturage kandi nitwe tuzaba turi kuyungukiramo ,kandi ubuyobozi buba bubikora kubwacu rwose,
oya nta kuntu umugi wabegera ngo babure gutera imbere ubucuruzi nibindi bikorwa remezo bizabera ku buryo bwiterambere.