Gisagara: Abatuye Umurenge wa Mamba bifuza ko bashyirirwaho irimbi rusange

Abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu tugari twa Ramba na Mamba mu Karere ka Gisagara, bafite ikibazo cy’uko batagira irimbi rusange, bagahitamo gushyingura ababo bitabye Imana mu ngo.

Umuturage utuye mu Murenge wa Mamba watanze ayo makuru, utifuje ko amazina ye yashyirwa mu itangazamakuru ku mpamvu ze bwite, avuga ko kutagira irimbi biri mu bintu bibabangamiye kuko ubu bashyingura mu rugo, agasaba ko bahabwa irimbi ryo kujya bashyinguramo ababo bitabye Imana.

Impamvu uyu muturage avuga ko gushyingura mu irimbi ari ngombwa, ngo ni uko mu gihe gishize aherutse kujya gusura umuturanyi we wari wagize ibyago agapfusha umuntu, yagera mu rugo agasanga ba bantu baracyafite intimba kandi hari hashize igihe uwo muntu yitabye Imana.

Ati “Kuri jyewe mbona uwapfuye ashyinguwe mu irimbi byafasha abasigaye gushira agahinda vuba, nawe se kubyukira ku mva ya wantu, wava guhinga ukayihingukiraho urumva bitatera ikibazo koko”.

Ibyiza byo kujya ku irimbi uyu muturage avuga ko byafasha abapfushije, kugenda babyakira bucye bucye ariko kwirirwa bareba imva ye aho ngaho asanga bibangamye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba Mu Karere ka Gisagara, Manirarora Eugène, avuga ko icyo kibazo gihari mu tugari tubiri twa Ramba na Mamba.

Mu tugari 5 tugize uyu Murenge wa Mamba, 3 nitwo dufite amarimbi gusa naho utugari twa Ramba na Mamba ntibagira aho bashyingura.

Impamvu mu Kagari ka Mamba batagira aho bashyingura ni uko irimbi bashyinguragamo ryaramaze kuzura naho mu Kagari ka Ramba ho ntaryo bafite.

Ati “Birumvikana ko iyo abantu bagize ibyago bashyingura mu ngo zabo, mu gihe batarabona amarimbi yo gushyinguramo”.

Manirarora avuga ko ubu harimo harebwa uburyo aba baturage bashakirwa aho bajya bashyingura abantu babo bapfuye, kuko gushyingura mu ngo ndetse no mu masambu bitemewe.

Abajijwe niba abaturage bo muri utu tugari bataba bifashisha amarimbi yo mu tundi tugari, yasubije ko bitashoboka bitewe n’imiterere y’uwo Murenge, kandi ko byagorana kubera ko abaturage badafite n’ubushobozi bwo kugezayo umurambo kubera urugendo rurerure, nta n’imodoka yo kubafasha baba bafite.

Iki kibazo kirimo gushakirwa umuti kuko hagenwe ko mu Kagari ka Mamba bashaka uko hakwimurwa abantu, noneho hagakora irimbi rusange.

Kimwe no mu Kagari ka Ramba hagashakwa ahantu hagenewe kuba haba irimbi rusange, abaturage bakajya bahashyingura ababo bapfuye.

Mu mwaka wa 2013 nibwo hatowe itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amarimbi mu Rwanda. Ryari rigamije gutanga umurongo no guca akajagari kagaragaraga mu mikoreshereze y’amarimbi ndetse no kugira uburyo buzwi bujyanye no gushyingura.

Itegeko rigenga amarimbi kandi risaba ko yose azitirwa. Kuva itegeko ryajyaho mu 2013, ntabwo gushyingura ahatari mu irimbi rusange nko mu masambu byemewe, mu gihe nta cyangombwa cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka