Gisagara: Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bubakiye umuturage utishoboye

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa 21 na 22 Gicurasi 2015, hateguwe umuganda w’abakorerabushake b’uyu muryango maze bubakira inzu umuturage wo mu Murenge wa Kansi utishoboye utagiraga aho aba.

Munyakayanza Dieudonné, umugenerwabikorwa utishoboye ubana n’ubumuga akaba afite umugore n’abana 2, yishimiye kuba yubakiwe inzu.

Abakorerabushaka ba Croix Rouge y'u Rwanda bubakira umurage w'i Kansi utishoboye.
Abakorerabushaka ba Croix Rouge y’u Rwanda bubakira umurage w’i Kansi utishoboye.

Umunezero we ukaba ngo ukomoka ku kuba yahoraga ku nkeke yo kuriha icumbi akaba abiruhutse.

Jean Baptiste Munyabahizi, umukozi mu Kagari k’Akaboti ushinzwe Imibereho Myiza n’iIterambere, avuga ko muri gahunda y’akagari bari baragerageje kumwubakira ariko batarabona isakaro n’ibindi byari bikenewe.

Ashimira Croix-Rouge kuba ishoboye kurangiza icyo gikorwa none umuturage utari ufite aho aba akaba abonye icumbi bityo amafaranga yatangaga ku icumbi akaba agiye kuyakoresha ibindi.

Hagabimfura Pascal, Umuhuzabikorwa bya Croix-Rouge mu turere twa Gisagara na Huye, we avuga ko igikorwa cyo kubakira utishoboye kiri muri gahunda y’icyumweru cya Croix-Rouge aho abanyamuryango n’abakorerabushake bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge bakora ibikorwa binyuranye by’ubutabazi.

Ngo akenshi byibanda mu gufasha bakurikiza amahame y’umuryango yo gufasha bahereye ku babaye kurusha abandi. Hagabimfura akomeza avuga ko ibyo bakora biba ari ku bufatanye n’inzego za Leta akaba ari yo mpamvu Umurenge wa Kansi ari wo wabagejejeho amazina y’umugenerwabikorwa ubabaye kurusha abandi.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa bizarambe, umugenerwabikorwa agomba na we kubigiramo uruhare akaba ari yo mpamvu ba nyir’igikorwa na bo bagerageza kugira icyo bakora.

Ubusanzwe Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge wizihizwa kuwa 08 Gicurasi buri mwaka ariko mu Karere ka Gisagara ukaba wizihijwe kuri uyu wa 23 Gicurasi abakorerabushake n’abanyamuryango bishimira ibyo bagezeho.

Uretse inzu yubatswe, abakorerabushake bubatse kandi ubuhumbikiro bw’imboga aho abaturage bazajya bakura ingemwe bajya gutera mu rwego rwo kuboneza imirire.

Placide Niyitegeka, Umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda mu Ishami rishinzwe Itangazamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka