Gihinga: Batinze kwishyurwa kandi ibiciro by’aho bazimukira byiyongera
Abatuye ku butaka bwabaruwe kuzubakwamo ibiro by’akarere ka Kamonyi, bahangayikishijwe n’uko ubuyobozi butabishyura kandi n’ ibiciro by’ubutaka bikaba byiyongera bataragura aho bazimukira.
Hashize amezi ane, imiryango 10 ituye ku butaka buteganyijwe kubakwaho ibiro by’akarere ka Kamonyi, i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, babariwe umubare w’amafaranga bagomba kwishyurwa ngo bimukire ahandi.
Abo baturage bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabemereye kubishyura bitarenze ibyumweru bibiri, babuzwa gusana no kugira ibihingwa bitinda batera kuri ubwo butaka. Ubu ngo bamwe muri bo amazu atangiye kubasenyukiraho, abayakodeshaga barigendeye kuko bari bazi ko nta gihe cyo kuhaba bafite.
Ababariwe bahangayikishijwe n’amazu y’ubucuruzi atabyazwa umusaruro ahubwo akaba ameze nk’amatongo, kuyavugurura bikaba bitemewe.

Ikindi gihangayikishije abo baturage, ni uko ibiciro by’ubutaka byiyongereye, aho bateganyaga kugura ngo bahimukire hakaba harongeje ibiciro, mu gihe kugurirwa na Leta igiciro kidahinduka gihora ari 250frw kuri metero kare imwe.
Barasaba ubuyobozi bw’akarere ko mu gihe cyo kubishyura bazongera bakababarira bundi bushya bijyanye n’aho ibiciro bizaba bigeze, kuko babishyuye ayo bari bababariyeho, batabona aho berekeza.
Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, atangaza ko mu mategeko iyo umuntu abariwe hagashira amezi atatu atarishyurwa, amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bahita bayasesa, bakazongera kubarirwa bundi bushya.
Akomeza avuga ko kuba abo baturage batarishyuwe bibasubiza uburenganzira ku butaka bwa bo, ariko hagakomeza kubaho ikibazo cy’uko n’iyo bashaka gusana cyangwa kuvugurura batabyemererwa kuko bataba bubahirije igishushanyo mbonera cy’ateganyirijwe aho hantu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|