Gicumbi: Umupasiteri arashakishwa akekwaho gutera inda abana yareraga

Umupasiteri wo mu itorero rya ECMI (Evangelical Church Ministries International) rikorera mu karere ka Gicumbi mu mirenge wa Kajyeyo na Byumba arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko abakobwa 2 yareraga bavuze ko yabateye inda.

Aba bana bavuga ko uyu mupasiteri witwa Mudasaya Samuel yabafashe akabajyana mu rugo iwe ngo abafashe kwiga nyuma baza kujya baryamana aza no kubatera inda ubu bombi bakaba batwite.

Umwe muri abo bakobwa w’imyaka 21 uvuka mu murenge wa Byumba avuga ko yari umukirisitu usengera mu itrero ry’uwo mupasteri nyuma aza kumwemerera ko azamufasha kujya amubonera amafaranga y’ishuri.

Uyu mwana ngo yaje kujya kuba mu nzu ya Pasteri Mudasaya Samuel aho yubatse mu kagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Gashirwe mu murenge wa Byumba ariko ngo pasiteri we akajya ataha mu rugo rwe i Kigali we agasigara i Byumba.

Muri uku gusigara mu rugo pasiteri ngo yajyaga ahaza muri weekend aje kureba ingurube ebyiri yoroye no kumuha amafaranga azamutunga.
Avuga ko iyo yageraga mu rugo ngo yamuhoberaga amuteruye ubundi akamusoma, ngo nubwo yamusomaga ariko ngo ntibyamushimishaga ubundi pasiteri akamubwira ko ngo yabanye n’abazungu akunda gusomana.

Gusa ngo baje kumenyerana kuburyo uwo mukobwa yajyaga kumutegurira mu cyumba akahakoropa ndetse bagasangira n’ibyo kurya ngo kuko uyu mugabo yajyaga amuha na mashine ya Laptop ngo ayige ibyo byose yakoraga kuriyo mashine ngo yabikoreraga mu cyumba cy’uwo mu pasiteri yararagamo igihe yabaga yaje kumureba nk’uko abyivugira.

Aba bana bavuga ko batwite inda zigeze mu mezi atanu baracyabasha gusubira mu masomo yabo.
Aba bana bavuga ko batwite inda zigeze mu mezi atanu baracyabasha gusubira mu masomo yabo.

Uyu mwana w’umukobwa tutavuze izina rye avuga ko pasteri yamuganirije uburyo atakiryamana n’umugore we w’isezerano kandi ko akenera gukora imibonano ngo nibwo yakomeje kumureshya umukobwa aza kumwemerera barasambana.

Avuga ko batangiye kubana yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye maze amutera inda ageze mu mwaka wa gatanu ubu akaba afite inda y’amezi 7 n’igice ariko akaba ageze mu mwaka 6.

Undi mukobwa uvuka mu murenge wa Giti yaje kugera kwa pasiteri biciye kuri uyu mugenzi we kuko ngo biganaga baza kuganira ko yagize ikibazo cy’amikoro make nuko undi amubwira ko abana n’umupasiteri ufasha abantu ko azamumubariza akumva ko yamufasha.

Ngo siko byaje kugenda ahubwo ngo uwo mupasiteri yemereye uwo mukobwa ko yaza iwe akamukodesha inzu yo kubamo ku mafaranga makeya ngo kuko atabafasha bose umugore we atazibaza impamvu afasha abakobwa gusa.

Nyuma y’uko pasiteri akodesheje uwo mwana inzu y’ibyumba bibiri ku mafaranga 5000 ku kwezi ngo baje kumenyerana nuko igihe kimwe ngo amusaba ko yamutegurira ibyo kurya ndetse amusaba ko basangira nuko ngo amubwira ko yagenda bakaba baruhukana undi aranga ngo nibwo pasiteri yakinze urugi aramusambanya.

Uyu mwana we avuga ko ikosa yakoze ari uko atavugije induru ndetse ngo ahite amurega ahubwo ngo yacetsetse kugirango adaseba. Ariko ntibyamuhiriye ngo kuko yaje gutegereza imihango arayibura nuko aza kubibwira uyu mupasiteri hanyuma undi aramubwira ati “ushobora kuba umbeshyera kuko ntabwo nakurongoye neza”.

Nyuma yamubwiye ko azamufasha ko gutwita nta kibazo, ikindi yahise amwemerera ko ayo mafaranga y’inzu yishyuraga ko atazongera kuyamwishyuza. Ubu afite inda y’amezi 5 n’igice.

Kugirango bimenyekane byaturutse ku mukobwa wa kabiri

Umukobwa wa mbere wabaga kwa pasiteri yabihishe mugenzi we ko atwite hanyuma aza no kujya kugura cotex kugirango ajijishe mugenzi we ko yagiye mu mihango, icyo gihe nibwo Mutuyimana Frolence yamubwije ukuri ati “sha nimbe nawe jyewe nabuze imihango pasiteri kandi yamfashe kungufu nshobora kuba ntwite”.

Mugenzi we nawe yahise amubwira ko nawe atwite yamubeshyaga atigeze ajya mu mihango ndetse ko nawe atwite inda ya pasiteri n’uko bombi batangira kwibaza uburyo bazabigenza.

Bagiye babiganiriza ababyeyi babo dore ko bombi bafite mama wabo nibwo byamenyekanye biza no kugera ku bayobozi bubajyana kwa muganga basanga koko batwite. Amakuru ngo yageze kuri uyu mupasiteri ahita atoroka.

Nyuma ariko yaje guhamagara umunyamabanga we ku itorero riherereye mu murenge wa Kajyeyo witwa Donatha ngo ajye kumurebera iwe uko byifashe amubwire n’amakuru, nibwo Donatha yahageze abwira abo bana ko amaze kuvugana na pasteri ariko yamuhamagaje numero itari iyo mu Rwanda ariyo +243993071314.

Mu rugo kwa pasiteri hari n'ikimenyetso cy'umusaraba.
Mu rugo kwa pasiteri hari n’ikimenyetso cy’umusaraba.

Umufasha wa pasteri atangaza ko iyi nkuru yayumvise akagwa mu kantu ngo kuko mu myaka 25 yose amaranye n’umugabo we ntabyo yari yumva. Avuga ko umwana wabaga kwa pasiteri (adakodesha) ariwe wamuhaga amafaranga y’ishuri dore ko umugabo we nta n’akazi yagiraga.

Ati “ nicyo gihembo ampembye nyine nta kundi nabigenza, none se urumva yari kunyitura iki uretse icyo ngicyo”?

Yirinze kugira byinshi avuga kuri izo nda kuko ngo satani ikora mu gihe cyayo, ikindi ngo nibabyara bizameyekana ko ari abana be ngo kuko hari uburyo bwinshi byazamenyekanamo hifashishijwe gupima ADN z’abo bana.

Avuga ko atabihamya ko ibyo abo bana bavuga ku mugabo we aribyo cyangwa ngo abihakane gusa muri iki gihe ngo agiye kubanza gutuza nyuma azamenya icyo agomba gukora.

Aba bakobwa bombi ubu bari kwitegura ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye bakaba bakomeje gukurikira amasomo yabo ku kigo bita Inyange kandi hagati aho bakomeje kuba muri iyo nzu ya pasiteri.

Umuyobozo w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Therese, yemeza ko amakuru y’aba bana bayamenye biturutse ku nzego zikora iperereza zikorera mu karere ka Gicumbi nyuma baza gufata ikemezo cyo kubajyana kwa muganga kubapimisha baza gusanga koko batwite nk’uko byagaragajwe n’ibizamini byo kwa muganga.

Avuga ko ababyeyi babo bazaza bakabajyana mu rugo nyuma ubuyobozi bw’akarere bukazabafasha gukurikirana neza hakamenywa koko niba ibyo abo bana bavuga ko batewe inda n’uwo mupasteri aribyo hashingiwe ku bimenyetso bifatika.

Bimwe mu bimenyetso ngo bashobora kugenderaho harimo gupima ADN y’abana bazabyara, kuba pasteri nawe ashobora kubyemera, cyangwa n’ibindi bashingiraho bigaragaza ko yaba yarabyaranye koko n’abo bana.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko noneho ndumiwe iki gitekerezo cyo mwihangane ntimukimire nimukigaragaze gusa uyu mupasiteri muzi nk’umuntu wiyubaha utakora iryo kosa kuko inda se zo kuvugwa ari imvutsi bitari ibyo abasohoke nabo bameze nabi mu gusebya abakozi b’Imana dore ko bitanga bagamije nyungu bazibura bagasebya abakozi b’Imana kdi mucunge neza aho abo bakobwa batuye n’inshuro pasiteri yahazaga ibi ni akagambane tu

aime gikundiro yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Hum sha nimureke guca imanza kuko i gicumbi ni iwacu narahavukiye ndahazi wasanga ari abitanze ikibanza mu itorero yayoboraga basohoka bagashaka kukisubiza akabahakanira baba bamugeretseho urwo rusyo naho se abo bana b’abakobwa bagaragaje kibazo hashize amezi arindwi aha Imana nirengere abakozi bayo

aime gikundiro yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Kuki mwerekanye amafoto y’abana b’inzirakarengane aho kwerekana ifoto ya Pasiteri w’ikirura kizapfa nabi kizize amahiri?
Ntimugahishire izo mpyisi ziyita abungeri b’intama.
Ijisho ry’Imana rirabareba!!!!!!!!!

Masokubona yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Ibyahano murwanda bisigaye bitoroshye, ariko ba pastor bobarakabije reta ykagombye kubahaguru kira.dore ubu nanjye pastor sinayobye yara ngije kuntandukanya numugore wanjye kuberinyunguze kugiticye.ariko byose imana izabibabaza.irari gukundibyisi (ubutunzi) bimaze gusenyumurimo wagitare.

mizero yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

Yeyeyeyeye!!!!!!! kompse mpangayika ? nanjye ko cherie wanjye arara mumasengesho ubwo we hari siko bimeze ko unkuru zabapasiteri zimaze kuba nyinshi kandi zisa.

Ese nzamubuze kujya ajya kurarayo? mungire inama

AIME SYSTEME yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Muri iki gihe amatorero mu Rwanda agenda arushaho kuba uruhuri, ni na ko mu biyita abakozi b’Imana cg se abapasitori, babyinjiramo bashakisha imiberero, nta muhamagaro ma mba bafite! Ese nk’uyu mupasitori wateye inda abana babiri, umuntu yamugereranya n’iki, yamwita iki? Ahubwo abo bana bagire amahirwe, abe ataranabanduje cya cyago, dore ko bigaragara ko asambana kurusha isazi! Cyakora kuri wa munsi w’urubanza, Imana izaba ifite akazi katoroshye kabisa! Yemwe abiyita abapasitori, nyabuneka nimusigeho gukora ibyangwa n’Imana, kuko amaherezo muzababazwa ubuziraherezo kandi mureke gusebya abitangiye umurimo w’Imana by’ukuri.

Peter Gahima yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ni akaga peeeee! ngo pasiteri? dukwiye kuba maso kuko na satani afite abapasiteri.Uwiteka adutabare kabisa.

sam yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka