Gicumbi:RwandaOnline mu korohereza abaturage kubona serivisi
Ikigo cy’ikoranabuhanga, RwandaOnline Platform Ltd, cyamurikiye abakozi b’Akarere ka Gicumbi, kuri uyu wa 18 Kanama 2015, urubuga rwitwa www.irembo.gov.rw ruzajya rufasha abaturage guhabwa serivisi mu buryo buboroheye.
Mu kiganiro bagiranye, abakozi ba RwandaOnline basobanuye ko urwo rubuga abaturage bazajya barwifashisha bashaka serivisi za Guverinoma kuri interineti bityo bakabasha kubona serivisi mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Zimwe muri serivise abaturage bashobora kubona bifashishije urwo rubuga batarinze kujya aho harimo kwaka icyemezo cy’amavuko, kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, impushya za burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse no kumenyekanisha umusoro w’ipatante.
Urubuga www.irembo.gov.rw kandi ruteganya kuzakomeza kongeramo izindi serivisi zorohereza Abanyarwanda bose kugera kuri serivise zinoze batarinze gukora ingendo bajya aho zitangirwa.
Twagirayezu Edouard, umwe mu bakozi A’akarere ka Gicumbi, avuga ko uru rubuga ruzagabanya umwanya ndetse n’amafaranga y’ingendo abaturage bategeshaga bajya ku biro by’ubuyozi kwaka izo serivise.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yashimye urwo rubuga anavuga ko hari icyizere ko ruzafasha abakozi n’abaturage gukoresha igihe neza kuko serivisi izajya itangwa mu buryo bunoze kandi bwihuse.
Urubuga www.irembo.gov.rw ngo hari icyizere kandi ko ruzakoreshwa cyane kuko mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi hamaze kugezwa amashanyarazi ndetse umuntu akaba ashobora no kurukoresha kuri terefone ngendanwa Akaka serivisi yifuza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukaba ngo bugiye gutangira kwigisha abaturage hirya no hino mu mirenge gukoresha uru rubuga kugira ngo bajye bashobora kubona zirivisi bifuza vuba kandi zizewe nta kiguzi batswe.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubutwebweturikwitabiriye umusiwumuganura turashimiranyakubahwaperezidawarepupurika
abaturage nibagane iri koranabuhanga maze ribagirire akamaro