Gicumbi: Nyuma yo gutabwa na nyina mu ishyamba yabonye uzamurera

Uruhinja rumaze ibyumweru bibiri ruvutse rwatoraguwe mu ishyamba riri mu murenge wa Byumba akagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama rwabonye uzarurera akarubera umubyeyi.

Uru ruhinja rwatoraguwe n’umugabo witwa Bamporineza Innocent mu gitondo cyo kuwa 10/2/2014 ubwo yerekezaga mu gashyamba kari hafi y’iwe yahabonye urwo ruhinja yihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yemeza ko urwo ruhinja koko rwatoraguwe mu ishyamba ariko bataramenya nyirarwo.

Uruhinja batoye mu ishyamba mu karere ka Gicumbi.
Uruhinja batoye mu ishyamba mu karere ka Gicumbi.

Yabaragiye Dancille wemeye kujyana urwo ruhinja kururera avuga ko hakiri ababyeyi gito bafite umutima w’ubunyamanswa wo guta abana babyaye ariko ko bitari bikwiye ngo kuko niyo yabyara adafite ubushobozi yasaba ubufasha aho kugirango ajugunye umwana.

Asanga hari hakwiye ubukangurambaga ku rubyiruko rw’abana b’abakobwa babashishikariza kwirinda gutwara inda zitateganyijwe ndetse bakirinda no kwishora mu busambanyi kuko bizana ingaruka nyisnhi ku buzima bwabo no ku bana muri rusange.

Yabaragiye Dancille yiyemeje kurera uruhinja rwatoraguwe mu ishyamba.
Yabaragiye Dancille yiyemeje kurera uruhinja rwatoraguwe mu ishyamba.

Uyu mubyeyi wiyemeje kurera uyu mwana ubuyobozi bizamuha ubufasha bwo kubona amata yo kumureresha igihe uwamutaye ataraboneka.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 5 )

Yooo mubyeyi imana izaguhe umugisha kko nibyagaciro

Nitwa aisha yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

ndashima uyu mubyeyi kubwuyu mutima mwiza yagize iki nigikorwa cyakaranze buri mubyeyi w’u rwanda , gusa nkanagaya uwataye uyu mwana kuko imitima nkiyi twakabaye twakarayirenze, twarayise inyuma , umutima wo guta uwo wibyariye, umwana ukuvuyemo, oalalalalal, birababaje, nizereko azakorwa nisoni abonye uyu mwana akuze akagira akamaro kuwamureze ndetse no kugihugu!

majyambere yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

uriya mubyeyi imana izamuhe umugisha buri munyarwanda wese yagakwiye kugira umutima nkuwuriya mubyeyi.

JUVENS yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

umva nubwo yamutaye ntiyamwangaga kuko byibura yaramubyaye ntiyayikuramo bagiye bakoresha kapote aho kubyara abo badashobuye kurera.

ndayizeye yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Akarere ka Gicumbi n’abahakomoka bifashije nibarebe uko bakusanya amafranga bafashe uriya mugore w’umugiraneza wemeye kurera ruriya ruhinja.
Ngiyo ndi umunyarwanda

tereza yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka