Gicumbi: Ngo kwizihiza umunsi w’abana bifasha abana b’imfumbyi kumva ko nabo bitaweho
Abana b’impfubyi barererwa mu kigo cya SOS giherere mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurikumunsi uba buri tatiki 16 Kamena bituma nabo bumva ko bitaweho.
Bamwe muri aba bana ubwo bizihizaga uyu munsi batangaje ko umunsi w’umwana w’umunyafurika ubibutsa byinshi birimo kwibohora ndetse ko bumva nabo bitaweho cyane ko n’ubwo babaho nta babyeyi bafite ariko babona ibyangombwa by’ibanze bakenera mu buzima bwabo.

Nduwayo Divin umwe mubana barererwa muri SOS yagiriye inama abantu bakuru bakoresha abana imirimo ivunanye ko bagomba kubireka kuko abana bashobora kuvamo abantu bakomeye kandi ko aribo maboko y’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Benshi mu bana b’impfubyi baba muri iki kigo cya SOS bavuga ko nibarangiza kwiga nabo bazagerageza kurwana ku bandi bana b’impfubyi bakabasha kubaho neza n’ubwo bataba bararezwe n’ababyeyi babo bose.

Rwabuhungu Calixte, umuyobozi wa SOS atanga ubutumwa ku babyeyi bose ko bari bakwiye gufata umwana wese nk’uwabo kandi bakagira urukundo rwo kurera n’abandi bana n’ubwo baba atari abana babo. Asanga guha abana uburezi bufite ireme aribyo shingiro ryo kububakira ejo heza habo hazaza.
Yagarutse ku miryango imwe n’imwe yita ku bana ibafasha kuba bakwiyubaka aho yashimiye World Vision uburyo ari umufatnyabikorwa wabo ndetse ikaba yagize uruhare runini mu bikorwa byo gutegura kwizihiza ibirori by’umwana w’umunyafurika.

Mu kwizihiza ibi birori by’umwana w’umunyafurika abana bo mu bigo bitandukanye byo mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi bahurijwe hamwe bakina imikino itandukanye maze utsinze uwo mukino ahabwa ibihembo mu rwego rwo kubashimisha.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|