Gicumbi: Mukamukwiye yabyaranye n’abagabo babiri bafitanye isano

Mu ntara y’Amajyaruguru hamaze kugaragara cyane umuco w’ubuharike utuma ubu hari n’ababyarana bafitanye amasano. Uwitwa Mukamukwiye Emerita yemeza ko amaze kubyarana n’abagabo babiri bafitanye isano mu muryango abitewe n’ikibazo cyo kutagira umugabo.

Umwe mu babyaranye na Mukamukwiye ni musaza we wo kwa se wabo naho undi ni se wabo; nk’uko abwiyemerera.

N’amarira menshi amubunga mu maso, Mukamukwiye avuga ko nyuma yo kubyara, se wabo yamutereranye ntiyamufasha ndetse ubuzima bwe n’umwana we buba bubi. Musaza we wo kwa se wabo yamusabye ko babana aremera, ariko nabwo nyuma yo kubyarana, nawe aramuta asubira ku mugore we.

Mukamukwiye avuga ko we n’abana bakomeje kubaho nabi kandi abo babyaranye banafitanye isano bamutereranye. Kuri ubu muri abo bagabo babyaranye nta n’umwe ubasha kumufasha kurera abo bana; ntawe umutangira umusanzu wo kwivuza ndetse cyangwa ngo abe yanamufasha kubagurira ibikoresho by’ishuri.

Abandi bagore barimo Muhimpundu na Nyiranyundo bavuze ko ubuharike ari ikibazo kimaze kuba ingutu mu karere kabo, icyakora na none ngo kubyarana n’abo bafitanye amasano nta kibazo babibonamo. Ikibazo ngo ni ukubyarana n’umugabo akagutererana ntagufashe kurera abana.

Uwitwa Faraziya ati “ubundi kuba umugabo yagira abagore barenze umwe hano iwacu byabaye umuco, tumenyereye guharikwa”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwahagurukiye guca ubuharike mu ngo z’abashakanye; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nyangezi Bonane. Nyuma yo kumenya ko hari umugabo washatse undi mugore, abayobozi b’inzego z’ibanze bahita bajya kwirukana umugore wa kabiri.

Nyanzezi ati “Ubu ikibazo cy’ubuharike muri Gicumbi kimaze kugenda gicika kuko inzego z’ubuyobozi zibyamagana kandi abaturage nabo barasabwa kubahiriza itegeko rya Leta risaba ko umugabo agira umugore umwe n’umugore akagira umugabo umwe.”

Asanga habayeho gutanga amakuru hagati y’abaturage byaranduka burundu ndetse n’ubikoze agahanwa kuko itegeko ribyemera.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka