Gicumbi: Miliyoni zisaga 401 nizo zatanzwe mu kigega Agaciro Development Fund
Mu rwego rwo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, kuri uyu wa 04/09/2012 Akarere ka Gicumbi kakusanyije inkunga ingana na miliyoni 401 n’ibihumbi 762 n’amafaranga 633.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage muri rusange aho buri muntu yagiye ahaguruka akavuga inkungaye atanze muri icyo kigega.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre werekanye imihigo y’umwaka 2012-2013 aho bamaze kuva n’aho bamaze kugera, ndetse n’ibyo bakeneye kugira ngo bazarusheho kwesa imihigo ku mwanya wa mbere nk’uko babyiyemeje muri uno mwaka wa 2013.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yongeye kwibutsa akamaro Agaciro Development Fund ifitiye Abanyarwanda muri rusange ndetse n’igihugu cyacu.

Mu gutanga umusanzu buri muntu wese yahawe ijambo maze atanga inkunga ye akurikije uko abyumva n’uko ahagaze.
Abakorera ibigo byigenga bagiye bayakusanya maze ubahagarariye akavuga inkunga iturutse mu kigo ahagarariye.
Mu gukusanya inkunga n’abaturage bo ku rwego rw’ubuhinzi nabo bagize icyo bashyira muri icyo kigega aho umuhwituzi yatanze amafaranga ibihumbi 30.
Bemeje ko hazakomeza hagatangwa andi bifashishije umurongo w’itumanaho, ndetse bakanakomeza gushishikariza abandi gushyigikira icyo gikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyo gukusanya aya mafaranga cyitabiriwe n’abakozi ba Leta, abanyamadini, n’inzego z’ubuyobozi zigenga n’abikorera ku giti cyabo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
komera komera GICUMBI!!nubwo 49,5% bakennye mwagerageje kwihesha agaciro!