Gicumbi: Kwizihiza Pasika ngo ni itegeko Yezu Kirisitu yategetse intumwa ze

Abakirisitu Gaturika bo mu Karere ka Gicumbi bemeza ko kwizihiza Pasika ari tegeko Yezu Kirisitu yasize ategetse intumwa ze ubwo yasangiraga nazo bwa nyuma.

Ku cyumweru tariki ya 5 Mata 2015 nibwo Pasika yizihijwe ku bakirisitu bemera Izuka ry’umukiza Yezu Kirisitu.

Mukashema Petronille atangaza ko ari ibyishimo byinshi ku bakirisitu kuko ngo baba bamaze igihe gisibo biyiriza bibuka uburyo yezu yababajwe abitangira ngo babashe gukira ibyaha byabo.

Abakirisitu bari benshi mu Kiriziya.
Abakirisitu bari benshi mu Kiriziya.

Gashongore André nawe avuga ko Pasika ibibutsa izuka rya Yezu kirisitu witangiye abantu ngo abacungure bityo batarimbuka, agasanga kwizihiza uyu munsi ari ibyishimo ku Bakirisitu bemera Yezu Kirisitu nk’umwana w’Imana wacunguye abantu.

Akomeza avuga ko kwizihiza izuka rya Yezu Kirisitu biboneka muri Bibiliya muri Luka ibice 22 ku murongo wa 19-20.

Abakirisitu bemeza ko Kwizihiza Pasika ari itegeko Yezu Kirisitu yasigiye intumwa ze.
Abakirisitu bemeza ko Kwizihiza Pasika ari itegeko Yezu Kirisitu yasigiye intumwa ze.

Haragira hati “Yenda umutsima arawushimira arawumanyura arawubaha arababwira ati ‘Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke’. N’igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati ‘Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu’”.

Abakirisitu Gaturika kandi ngo bizihiza izuka ry’umukiza biyejeje imitima ngo kuko mu gisibo baba baramaze kwicuza ibyaha ndetse bagahabwa n’isakaramentu rya Penetensiya kugira ngo yezu azukire mu mitima isukuye.

Padiri Habumuremyi yasabye abakirisitu kuzirikana amaraso ya Yezu yamenekeye ku musaraba.
Padiri Habumuremyi yasabye abakirisitu kuzirikana amaraso ya Yezu yamenekeye ku musaraba.

Padiri Habumuremyi Materne yasabye abakirisitu kuzirikana amaraso ya Yezu yamenetse ku bw’abanyabyaha maze bagahabwa imbabazi z’ibyaha byabo, ubu umuntu uwo ari we wese ubasha guca bugufi agasaba Imana imbabazi ko ahita azihabwa ako kanya.

Ngo Yezu yaje gukiza ibyaha by’abantu kugira ngo umwemera wese agakurikiza inzira ze n’amategeko y’Imana azabone ubugingo buhoraho.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka