Gicumbi: Imyumvire mike iri mu bituma abasigajwe inyuma n’amateka bisenyera
Imyumvire mike ni kimwe mu bintu bituma abasigajwe inyuma n’amateka bangiza ibikorwa biba byabakorewe ugasanga bituma basigara inyuma mu iterambere.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe gukurikirana no guteza imbere imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, Mutegwaraba Jacqueline, avuga ko imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka itabayeho neza.
Ibi abishingira ku myumvire mibi ikiri hasi iranga imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi.
Imwe mu myumvire ibaranga harimo kuba bisenyera inzu baba barubakiwe ugasanga baciyemo ibyanzu ngo bazacamo igihe umwanzi yabateye ; ikindi ngo batinya kurara mu nzu zisakaje amabati kuko ngo bamenyereye kuba mu nzu z’ibyatsi.

Ikindi ni uko usanga badafite isuku bityo ugasanga umwanda ku mubiri wabo ndetse n’aho baba harangwa n’umwanda ukabije ndetse unabakururira indwara.
Aba basigajwe inyuma n’amateka ngo bumva ko nta mutekano bafite kuko bamenyereye kuba ahantu hatari abantu benshi nk’uko Kubwimana abivuga. Aha yatanze urugero rw’uko akenshi usanga bataramenyera kubana n’abandi bantu bagahora bikanga ko babagirira nabi.
Ikindi ngo izo nzu usanga barazubatse ahantu hanyurwa n’abantu benshi batandukanye n’ibyo bari bamenyereye bityo ugasanga gutura ku nzira bibabangamira ndetse akenshi ugasanga batajya basinzira kubera gutura ahantu nyabagendwa.
Uwitwa Maniri agira ati: “Ibyiza bari kutwubakira hafi y’ishyamba umutu akabona aho abasha kwihigira inyamaswa yo kurya”.

Nubwo bikigaragara ko bafite imyumvire ikiri hasi umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe gukurikirana no guteza imbere imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka ngo igisubizo ni ugukomeza kubigisha ububi bwo kwisenyera bityo bakomeze kubungabunga ibikorwa bibakorerwa.
Ngo zimwe mu ngamba bafashe harimo kujya bazana abasigajwenyuma n’amateka bo mu tundi turere bamaze guhindura imyumvire bakabigisha uburyo bagomba kuba muri sosiyete kandi batangiza ibibakorerwa.
Ngo hari abo usanga baratangiye guhindura imyumvire kuko nk’abo mu karere ka Musanze bamaze gutera intambwe mu kugira isuku, kumenya kwita ku bana babo babagenera indyo yuzuye basanga rero bizafasha abandi guhinduka barebeye kuri bagenzi babo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|