Gicumbi:Impunzi z’Abanyekongo zirasaba kongererwa amahirwe yo kwiga zikarangiza amashuri yisumbuye
Impunzi ziba mu Nkambi ya Gihembe iherereye mu Murenge wa Kajyeyo mu Kagari ka Gihembe ho mu Karere ka Gicumbi zirasaba ko zahabwa amahirwe yo kwiga zikabasha kurangiza nibura amashuri yisumbuye.
Ubusanzwe, ngo uburezi bwo muri iyo Nkambi ya Gihembe bugarukira ku cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bagahita bahagararira aho.

Kankundiye Esperance, umwe muri izo mpunzi, avuga ko abana babo babarihira amashuri yisumbuye kugeza mu mwaka wa 3 gusa agasaba ko na bahabwa amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Ngo ababasha gukomeza ni abana ababyeyi babo baba bafite ubushobozi bwo kuba babona amafaranga bakabasha kubarihira nk’uko Kankundiye akomeza abivuga.
Urubyiruko rwo muri iyi nkambi na rwo ruhamya ko ababasha gukomeza bakarangiza amashuri yisumbuye ari abafite ubushobozi bwo kwirihira ndetse n’abagize amahirwe yo gutsinda ikizamini gituma bakomeza cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nk’uko Bayundo abisobanura.
Ikibazo cyo kutiga ngo barangize amashuri yisumbuye usanga gitera imyitwarire mibi urubyiruko rwo muri iyi nkambi kuko usanga abenshi bahita bishora mu biyobyabwenge no mu busambanyi.
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impunzi, MIDIMAR, ivuga ko uburezi bw’izi mpunzi ari kimwe n’uburezi bw’ Abanyarwanda bose kuko ngo ntawe uhezwa kwiga mu ishuri ashaka.
Ntawukuriryayo Frederic, ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR, avuga ko iki kibazo cy’abana batabasha gutsinda ikizamini gisoza icyiciro rusanjye cy’amashuri yisumbuye (tronc commun) ntibabashe guhita bakomeza amashuri yisumbuye ari rusanjye no ku Banyarwanda.
Uwo bibayeho ngo agomba kwishakira uburyo bwo gukomeza kwiga mu mashuri yigenga cyangwa agasibira kugeza atsinze ikizamini.
Ngo umwana w’impunzi ubashije gutsinda neza akomeza kwiga ndetse akaba yanagera no muri kaminuza kuko ntawe uba yabaheje mu burezi bwo mu Rwanda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibishoboka byose nizerako bazabibaha rwose ntacyo u rwanda n’ imiryango mpuzamahanga ifatanya n’ u rwanda batazaha izo mpunzi igishoboka cyose kandi na Minisitire wa MIDMAR yabigarutseho ejo bundi kuri Refugee day
iyinkuru y’uburezi siyo kuko Bayundo ntiyigeze avugako kudakomeza ari uko abana baba batsinzwe yavuzeko ntagahunda igenwe ko abana b’ impunzi bagenerwa ngobige kandi nikobimeze, ntawirukanwa kuko arimpunzi ahubwo yirukanwa n’ ubushobozi buke bwamafaranga y’ishuri. Inkuru Yatanzwe na Midimar siyo kuko ntamushinga uhari ufasha abana bimpunzi ngo bashobore kwiga icyiciro cy’akabiri cy’amashuri y’isumbuye nkuko byahoze mbere ya 2008. Kwiga kaminuza niyo wabona umuterankunga kugiticyawe usabwakwishyura nkumunyamahanga ingero zirahari. amakuru yatanzwe yagoretswe rwose birababaje ko minisiteri ihimba ikinyoma kubantu ishinzwe!